Kigali

Muhadjiri yateye umugongo AS VITA Club nyuma yo kumva akayabo ko mu Barabu

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 July 2019 Yasuwe: 3396

Umukinnyi Hakizimana Muhadjiri byavugwaga ko yamaze kumvikana na AS Vita Club yo mu gihugu cya RDC,yahinduye ibitekerezo aho bivugwa ko agiye gufata indege imwerekeza UAE mu ikipe yitwa Emirates club, yemeye kumutangaho agera ku bihumbi 300 by’amadolari, mu gihe Vita Club yatanganga ibihumbi 100 by’amadolari.

Muhadjiri watwaye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mwaka ushize,agiye kwerekeza muri iyi kipe ya Emirates Club ikinira mu mujyi witwa Ras al-Khaimah nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru,Muhadjiri yavuze ko ari kuvugana n’amakipe menshi arimo na AS Vita Club gusa ntiyigeze avuga izina rya Emirates Club.

Hakizimana Muhadjiri w’imyaka 25, amaze imyaka itatu muri APR FC nyuma yo kuyigeramo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Muhadjiri ukunze kugarukwaho na benshi kubera ubuhanga bwe, amaze imyaka ine yikurikiranya aza mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi.

Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC akinira kugeza ubu.

Iyi kipe ya Emirates Club Muhadjiri avugwamo,yashinzwe mu mwaka wa 1969 ndetse kuri ubu imaze gutwara ibikombe bya shampiyona ya UAE bitanu n’icy’igihugu kimwe.Yambara umweru n’icyatsi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Uyu muhungu ahise aba Millionaire kubera "akaguru ke".Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Umunya Iraq yaciye ibintu ku isi kubera ukuntu asa cyane na Cristiano...

Umunya Iraq witwa Biwar Abdullah w’imyaka 25 yateje imbaka ndende ku mbuga...
19 August 2019 0

Mashami Vincent yongerewe amasezerano yo gukomeza gutoza Amavubi

Umutoza Mashami Vincent wari umaze umwaka urenga ari umutoza w’Amavubi...
19 August 2019 Yasuwe: 681 0

Rutahizamu Lukaku yasubije abakunzi ba ruhago bamwibasiye bamuhora ko...

Rutahizamu mushya wa Inter Milan,Romelu Lukaku yarakajwe bikomeye...
19 August 2019 Yasuwe: 1586 0

David Luiz yahishuye impamvu yavuye mu ikipe ya Chelsea FC igitaraganya

Myugariro David Luiz uherutse gutungurana akava mu ikipe ya Chelsea FC...
18 August 2019 Yasuwe: 3930 0

Umutoza w’umunyabigwi agiye guhabwa akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports...

Amakuru aravuga ko mu cyumweru gitaha ikipe ya Rayon Sports izatangaza ko...
18 August 2019 Yasuwe: 8569 0

Van Persie yahishuye impamvu ikomeye yatumye ava muri Arsenal akerekeza...

Rutahizamu Robin van Persie wakiniye Arsenal na Manchester United yavuze ko...
17 August 2019 Yasuwe: 3702 0