skol
fortebet

Muhanga FC y’abakinnyi 10 yatsinze APR FC ituma icyizere cyayo cyo gutwara shampiyona kiyoyoka

Yanditswe: Saturday 18, May 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Muhanga itunguye benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda,kuko yatsinze APR FC ibitego 2-1,mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona,ikoma mu nkokora urugendo rwayo rwo gushaka igikombe.

Sponsored Ad

Nta muntu n’umwe wizeraga ko AS Muhanga yatesha APR FC amanota,ariko kuri uyu wa Gatandatu bybaye kuko ku kibuga cyayo yayihagamye iyitsinda ibitego 2-1 byose byatsinzwe na rutahizamu ukiri muto Bizimana Yannick.

AS Muhanga yaje muri uyu mukino yakaniye cyane,yafunguye amazamu ku munota wa 27 ku gitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick,warobye umunyezamu Kimenyi Yves wasohotse nabi, asiga izamu rye ryambaye ubusa.

Nyuma y’iki gitego,umufana wa Rayon Sports uzwi cyane Rwarutabura,yitwaye nabi kubera ibyishimo niko guhita yambikwa amapingu na polisi,areba umukino wose ayambaye.

Ibyishimo bya AS Muhanga ntibyatinze kuko ku munota wa 39 w’umukino,umukinnyi wayo Nizigiyimana Junior yakiniwe nabi na Niyonzima Ally,bombi bagwa hasi,uyu musore ahita amukandagirira imbere y’umusifuzi ku bushake bituma ahabwa ikarita itukura.

AS Muhanga yihagazeho nubwo yari isigaye ari abakinnyi 9 irangiza igice cya mbere iyoboye n’igitego 1-0.

APR FC ikimara kubona igice cya mbere ari abakinnyi 10,yatangiye igice cya kabiri yinjiza ba rutahizamu 2 barimo Bigirimana Issa na Itangishaka Blaise,basimbuye Niyonzima Ally na Nshuti Innocent.

Ntibyatinze ku munota wa 51 rutahizamu Bizimana Yannick yongera kubabaza ikipe ya APR FC ayitsinda igitego cya kabiri,ibintu bisubira irudubi.

Nyuma y’ibi bitego APR FC yahise icika intege ariko igerageza gushaka uburyo bwo kwishyura bwaje kuyihira ku munota wa 75 ubwo Mugunga Yves yishyuraga igitego kimwe.

APR FC yahise itangira gusatira cyane, mu minota ya nyuma ibona uburyo bukomeye ariko inanirwa kubona igitego.Umusifuzi yongeyeho iminota 5 nyuma ya 90,ntibyagira icyo bitanga kuko byarangiye AS Muhanga itahanye intsinzi,APR FC iha rugari mukeba wayo Rayon Sports ngo igende itware igikombe.

Rayon Sports isabwa gutsinda umukino ukurikiraho wa Kirehe FC kugira ngo itware igikombe,iyoboye shampiyona n’amanota 66 mu gihe hasigaye imikino ibiri ngo shampiyona irangire aho ikurikiwe na APR FC na 62.

APR FC isigaje guhura na Espoir FC na Police FC mu gihe Rayon Sports izakirwa na Kirehe FC mbere yo kwakira Marines FC I Kigali.

Rutahizamu wa Muhanga ,Bizimana Yannick wifuzwa na benshi, agize ibitego 13 aho akurikiye Sarpong na Muhadjiri bafite 14 mu gihe Jules Ulimwengu ayoboye n’ibitego 17.


AS Muhanga yatunguye APR FC

Ibitekerezo

  • ubu wawundi wavuze ko aziyahura APR nidatwara iki gikombe ndakeka ageze Musanze ajya kw’ibere rya bigogwe. Umwana wanzwe niwe ukura. APR yahugiye mugutegura Musanze n’amafaju ngo bayitsindire Rayon inanirwa kwitegura Muhananga none dore birayigarutse izuba riva. noneho amarira yabo ntawuyakira.

    Apr fc irasebye koko, kunanirwa gutsinda muhanga yabakinnyi 10 na Rwarutabura yambitswe amapingu atari gufana.

    agahinda nikenshi kubakunzi ba APR FC gusa imitegurire mibi niyo ikozeho ekipe twitegure 2019/2020

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa