skol
fortebet

Muhire Kevin agiye kwerekeza mu ikipe izakina Europa League

Yanditswe: Saturday 07, Jul 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Muhire Kevin uri mu bari kwitwara neza muri CECAFA Kagame Cup iri kubera muri Tanzania ashobora kwerekeza mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Macedonia yitwa FK Shkupi izakina imikino ya UEFA Europa League uyu mwaka .

Sponsored Ad

Iyi kipe yabonye ubushobozi bwa Muhire Kevin ndetse yemeye kwishyura miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda Rayon Sports, kugira ngo ibone uyu musore ufite ubuhanga budasanzwe mu kibuga hagati.

FK Shkupi yabengutse Muhire Kevin

Nyuma yo kubifashwano na Mupenzi Eto ushinzwe gushakira abakinnyi b’abanyarwanda amakipe,Muhire Kevin agomba kujya muri Macedonia nyuma y’umukino wa CAF Confederations Cup uzahuza Rayon Sports na USM Alger, ahobyitezwe ko azasinya amasezerano y’imyaka 2 ashobora kwiyongera nkuko tubikesha Ruhago yacu.

Muhire Kevin afite amasezerano y’umwaka mu ikipe ya Rayon Sports azatangwaho ibihumbi 40 000 by’amadolari ya Amerika, azishyurwa mu bice 2, igihe ikipe ya FK Shkupi yazamugurisha, ikazagira andi mafaranga yishyura Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa