Kigali

Muhire Kevin yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 April 2018 Yasuwe: 2224

Umukinnyi Muhire Kevin ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports yasabye abafana ba Rayon Sports kwitegura kuririmba murera ubwo bazaba bavuye muri Mozambike mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederations Cup bazakina na Costa do Sol ku wa Gatatu.

Uyu musore watsinze igitego muri 3-0 batsinze iyi kipe yo muri Mozambike mu mukino ubanza wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo,yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko batagiye kugarira ahubwo bagiye gushaka intsinzi muri Mozambike.

Rayon Sports ijyanye impamba itubutse muri Mozambike

Yagize ati “Icyizere ni cyinshi ko tuzasezerera iriya kipe,twabonye uko ikina abafana nibatuze bashyire umutima hamwe,tuzagaruka I Kigali turirimba murera,nta bwoba dufite turiteguye.Ni umukino ukomeye yaba kuri njye cyangwa kuri bagenzi banjye,kuko turashaka gukora amateka tukaba ikipe ya mbere yerekeje mu matsinda.”

Muhire Kevin ashobora kubanza mu kibuga muri uyu mukino wo kwishyura cyane ko Kwizera Pierrot wari usanzwe ubanza mu kibuga atazagaragara kubera ikarita itukura yahawe mu mukino ubanza.

Umukino wa Rayon Sports na Deportivo Costa Do Sol uzakinwa kuwa Gatatu tariki 18 Mata 2018 saa moya z’umugoroba (19h00’) I Maputo,amasaha ahuye neza n’aya Kigali.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rwatubyaye yafashe indege imwerekeza muri Macedonia mu igeragezwa...

Myugariro Rwatubyaye Abdul yamaze gufata indege imwerekeza mu gihugu cya...
17 January 2019 Yasuwe: 1694 0

Rwatubyaye nawe yiyongereye ku rutonde rw’abakinnyi bagiye kuva muri Rayon...

Myugariro Rwatubyaye Abdul yamaze kubona ikipe muri Macedonia yitwa FC...
17 January 2019 Yasuwe: 2046 0

FC Barcelona yasekeje benshi kubera rutahizamu yatangaje ko...

Ikipe ya FC Barcelona yakoze agashya itangaza ko yifuza rutahizamu wa...
17 January 2019 Yasuwe: 2539 0

Chelsea yamaze kubona rutahizamu mushya wo kuyifasha guhangamura...

Ikipe ya Chelsea yamaze kumvikana na Juventus kugira ngo ibatize amezi 6...
17 January 2019 Yasuwe: 2551 0

Real Madrid yagaragarije urwango rukomeye Cristiano Ronaldo

Ikipe ya Real madrid yo muri Espagne yagaragaje ko itacyitaye kuri...
16 January 2019 Yasuwe: 3089 0

Umukinnyi Serge Aurier yatawe muri yombi azira gukubita umugore...

Myugariro w’ikipe ya Tottenham Serge Aurier yatawe muri yombi mbere...
16 January 2019 Yasuwe: 1821 0