skol
fortebet

Muhire Kevin yavuze ko Masudi Djuma ariwe watumye baterekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup ubushize

Yanditswe: Friday 20, Apr 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Muhire Kevin ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports yavuze ko umutoza Masudi Djuma yagiranye ibibazo n’abakinnyi bituma batakaza amahirwe yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Sponsored Ad

Muhire yavuze ko Ivan Minnaert ariwe wagize uruhare runini mu gutuma Rayon Sports igera mu matsinda ya CAF Confederations Cup kubera inama yabagiriye ndetse n’uburyo bw’imitoreze yazanye muri Rayon Sports.

Yagize ati “Uyu mwaka twagize amahirwe ndetse twari twiteguye neza niyo mpamvu tugeze mu matsinda.Hari itandukaniro hagati ya Masudi na Ivan Minnaert kuko ibyo Masudi yatubwiraga sibyo Minnaert atubwira.Ubushize ubwo twaburaga itike habaye ikibazo hagati y’abakainnyi na Masudi ntitwabasha kugera mu matsinda.”

Kevin yasabye imbabazi abafana ba APR FC bababajwe n’amagambo yavuze ko kujya muri APR FC ari nko kujya muri gereza aho yemeje ko yabitewe n’ubwana ndetse avuga ko aho ubuzima bwamwerekeza yajyayo.

Rayon Sports yabonye itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup itsinze Costa do Sol yo muri Mozambike ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa