Kigali

Mukunzi na Rutanga bagarutse mu myitozo ya Rayon Sports-Reba andi makuru atandukanye ari kuvugwa muri Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: 6 October 2017 Yasuwe: 2897

Abakinnyi Mukunzi Yannick na Rutanga Eric bagarutse mu myitozo ya Rayon Sports aho bari kwitegura umukino wa shampiyona bazahuriramo na Kiyovu Sports mu cyumweru gitaha ku italiki ya 15 Ukwakira 2017 mu gihe Bimenyimana Bonfils Caleb na Muhire Kevin batagaragaye mu myitozo yo ku munsi w’ejo.


Ku munsi w’ejo ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo aho abasore batandukanye bari bahari ndetse Mukunzi Yannick byavugwaga ko agifite akabazo k’imvune yakuye ku mukino wa Super Cup na Rutanga Eric utaragaragaye ku mukino wa mbere wa Shampiyona wahuje iyi kipe na AS Kigali bagaragaye muri iyi myitozo.

Iyi myitozo ntiyagaragayemo umusore Bimenyimana Bonfils Caleb wahawe uruhushya rwo kujya gusura umuryango we mu gihugu cy’Uburundi aho avuka ndetse uyu musore biravugwa ko ari hafi kugaruka mu myitozo.

Ku ruhande rwa Muhire Kevin Umutoza Karekezi yatangaje ko hari ibibazo byabaye mu masezerano ye ubwo yavaga mu Isonga aza muri Rayon Sports amakipe yombi agiye gukemura gusa ku rundi ruhande hari amakuru ko uyu musore uherutse gufungura akabari I Gikondo ashobora kuba ari kuvugana n’ikipe yo muri Maroc aho yanze gukinira ikipe ya Rayon Sports kubera gutinya imvune.

Ismaila Diarra ntabwo arabona ibyangombwa cyane ko FIFA itarasubiza Ryon Sports ku ibaruwa babandikiye ku byerekeye kwemerera uyu musore gukina.

Inkuru y’indi ivugwa muri Rayon Sports ni uko ishobora kugarura ikipe ya Volleyball cyane ko yagiye mu buryo budasobanutse ndetse biravugwa ko umwaka utaha dushobora kuzongera kubona iyi kipe.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 06 Nzeri 2017 Rayon sports irakorera imyitozo ku nshuro ya mbere ku kubuga gishya yubakiwe na SKOL giherereye mu Nzove ku i saa 15h00.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble TUYIZERE J.PAUL MICHEL

    Abo basore nibakore neza tuzabone groupe imeze neza dimanche nawe c ubwugarizi bwa MANZI,FAUSTIN,RUTANGA,SADAM ni sawa 2

    3 months ago

Inzindi nkuru

Musanze FC yasinyishije rutahizamu Bokota Labama

Ikipe ya Musanze FC iherereye mu ntara y’’Amajyaruguru yamaze gusinyisha...
22 January 2018 Yasuwe: 188 0

Cristiano Ronaldo yakomerekeye ku mukino wa Deportivo la Coruna...

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo yakomerekeye mu mukino...
22 January 2018 Yasuwe: 305 0

Areruya yegukanye La Tropicale Amissa Bongo 2018 ibendera ry’u Rwanda...

Areruya Joseph atumye ibendera ry’u Rwanda rizamuka nyuma yo kwitwara neza...
21 January 2018 Yasuwe: 1470 0

Malia Obama yafotowe ari kumwe n’umukunzi we ari kunywa itabi[AMAFOTO]

Umukobwa w’imfura wa Balack Obama wahoze ari perezida wa Leta Zunze ubumwe...
21 January 2018 Yasuwe: 3156 0

Alexis Sanchez yaciye inyuma umukunzi we aryamana n’umunyeshuli

Umukinnyi Alexis Sanchez ukinira Arsenal uri hafi gusinyishwa n’ikipe ya...
21 January 2018 Yasuwe: 1751 0

Antoine Hey yavuze uko yiteguye umukino wa Libya

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yatangaje ko nta mwanya yigeze...
21 January 2018 Yasuwe: 841 0