skol
fortebet

Mukunzi Yannick yatangaje abantu 3 adashobora kureka gukurikirana kuri Instagram

Yanditswe: Thursday 20, Dec 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Mukunzi Yannick ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko nubwo akurikirana abantu 50 ku rukuta rwe rwa Instagram,uwamusaba kubasiga bose agasigarana 3 gusa yahitamo gusigarana umukunzi we Iribagiza Joy, umwana we Ethan Mukunzi ndetse na rutahizamu Mubumbyi Bernabe.

Sponsored Ad

Yannick uri mu bakinnyi ba ruhago bakurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga zirimo na Instagram,yabwiye ikinyamakuru Eachamps dukesha iyi nkuru ko mu bantu 3 atareka gukurikira kuri Instagram harimo umukunzi we Iribagiza Joy n’umwana w’umuhungu babyaranye Ethan Mukunzi ndetse n’inshuti ye magara Mubumbyi Bernabe.

Yagize ati “Njyewe nkurikirana abantu 50 kuri Instagram, bibaye ngombwa ko nsigarana abantu batatu nasigarana umukunzi wanjye Iribagiza Joy, umwana wanjye(Ethan Mukunzi) ndetse na Mubumbyi Bernabe.”

Yannick Mukunzi mu bakinnyi b’umupira w’amaguru b’abanyarwanda aza ku mwanya wa 2 mu bakinnyi bakurikirwa na bantu benshi kuri Instagram inyuma ya kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima.


Yannick yavuze ko mu bantu 3 atareka gukurikirana kuri instagram harimo umukunzi we n’umwana we

Ibitekerezo

  • uyu nawe azi kwifotoza gusa, umupira wo warayoyotse kubera guhora muri media.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa