skol
fortebet

Mukunzi Yannick yatangaje ibintu atazibagirwa muri Rayon Sports

Yanditswe: Monday 14, Jan 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Mukunzi Yannick waraye akinnye umukino we wa nyuma mu ikipe ya Rayon Sports,yatangaje ko atazibagirwa ukuntu bageze mu matsinda ya CAF Confederations Cup ndetse n’ukuntu abafana bamwakiriye ava muri APR FC.

Sponsored Ad

Mukunzi wakunzwe na benshi mu bafana ba Rayon Sports cyane ko ari umwe mu bakinnyi bakomeye baturutse muri APR FC,yavuze ko kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup ndetse no kwakiranwa ubwuzu n’abafana ba Rayon Sports avuye muri APR FC arirwo rwibutso atazibagirwa mu mateka yagiriye muri iyi kipe ifite abafana benshi.

Yagize ati “Ndishimye kuba mu mukino wanjye wa nyuma muri Rayon Sports dutsinze ibitego 3-0, ntitwaherukaga gutsinda ibitego byinshi.Urwibutso rukomeye mfite kuri Rayon Sports ni amateka twakoze yo kugera muri ¼ cya CAF Confederations Cup,bwari bwo bwa mbere ikipe yo mu Rwanda ihageze.Urundi rwibutso ni ukuntu abafana ba Rayon Sports banyakiriye.

Mukunzi yannick yashimiye abanyarwanda bose bamushyigikiye ndetse ashimira abayobozi ba Rayon Sports,aba APR FC,abakinnyi bagenzi be,umutoza Robertinho ndetse n’abafana.

Yannick Mukunzi yakinnye umukino we wa nyuma muri Rayon Sports ku munsi w’ejo batsinda Kirehe FC ibitego 3-0, mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF Taliki ya 23 Mutarama 2019.

Yannick yasezeye ku ikipe ya Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa