skol
fortebet

Mukunzi Yannick yavuze byinshi kuri rutahizamu Rafael ushobora gukina umukino wa mbere ahura na APR FC

Yanditswe: Wednesday 12, Dec 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Mukunzi Yannick ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko rutahizamu iyi kipe iherutse gukura mu cyiciro cya 3 muri Brazil,Jonathan Rafael da Silva, afite ubuhanga budasanzwe ndetse ngo aramutse ahawe ibyangombwa na FERWAFA, byabafasha guhangamura APR FC.

Sponsored Ad

Yannick uri mu bakinnyi bakunzwe muri Rayon Sports yavuze ko rutahizamu Rafael akinisha ubwenge bwinshi ndetse arabafasha gutsinda APR FC naramuka ahawe license na FERWAFA dore ko icyemezo cya ITC yakibonye ku munsi w’ejo.

Rafael yabonye ITC ndetse byitezwe ko ashobora gukina umukino wa APR FC

Yagize ati “Nabonye ari rutahizamu mwiza. Akoresha ubwenge cyane, afite ubunararibonye mu mikinire ye. Aramutse abonye ibyangombwa hari ikintu yafasha ikipe.”

Rayon Sports idafite Bimenyimana Bonfils Caleb wahagaritswe imikino 4 na FERWAFA kubera gukubitira umufana mu kibuga I Nyagatare,yakoze ibishoboka byose kugira ngo ibonere ibyangombwa uyu rutahizamu Rafael Jonathan da Silva none ku munsi w’ejo yabonye urwandiko ruturutse muri FIFA rumwemerera gukinira Rayon Sports.

FERWAFA niyo igomba gutuma uyu rutahizamu akinira Rayon Sports uyu munsi saa kumi n’ebyiri kuko ibyangombwa byose byabonetse habura license itangwa nayo.

Rayon Sports irakina uyu mukino idafite Muhire Kevin wagiye mu igeragezwa mu Misiri mu ikipe ya Misr Lel Makasa, Mugheni Fabrice wavunikiye mu mukino wa AS Kigali, Tuyishime Eric Congolais wavunikiye mu myitozo yo kuwa mbere tariki 10 Ukuboza 2018 na Caleb Bimenyimana.

APR FC irakira Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba aho kwinjira araba ari ibihumbi ahasanzwe 2000 FRW,5000 FRW, 10.000 FRW.



Yannick yavuze ko rutahizamu Rafael azafasha cyane Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa