Kigali

Mukura Victory Sports niyo yegukanye igikombe cy’amahoro 2018

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 August 2018 Yasuwe: 3635

Umunyezamu Ingabire Regis abaye intwari ya Mukura VS kuko ayifashije kwegukana igikombe cy’amahoro kuri penaliti 3-1 aho yakuyemo 2 zose ,bituma Mukura VS ikatisha itike yo kwerekeza mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Mu mukino amakipe yombi yagerageje gushaka ibitego bikanga iminota 120 iarangira ari 0-0,Mukura Victory Sports niyo ihiriwe na penaliti kuko yinjije penaliti 3-1 biyihesha kwegukana igikombe cy’Amahoro ndetse no guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Mukura VS yatutswe na benshi kubera ukuntu yitwaye nabi muri shampiyona,ikoze amateka yo kwegukana igikombe cy’Amahoro nyuma yo kwihagararaho mu minota 120,itsindira kuri penaliti.

Umutoza Haringingo Francis Christian ukomoka mu Burundi ahiriwe n’umwaka we wa mbere muri Mukura VS,kuko yegukanye iki gikombe yari akwiriye cyane ko yakuyemo amakipe 2 akomeye mu Rwanda APR FC na AS Kigali.

Haringingo yerekanye ko azi ikipe ye kuko mu minota ya nyuma y’iminota 30 y’inyongera yakuyemo umunyezamu Rwabugiri wari witwaye neza mu mukino ashyiramo Ingabire Regis kugira ngo amufashe gukuramo penaliti biramuhira kuko yakuyemo penaliti 2 zose.

Penaliti za Rayon Sports zahushijwe na Rwatubyaye Abdul wahushije iya mbere,Mugume Yassin ahusha iya kabiri Mukunzi Yannick yinjiza imwe itabafashije kuko Bimenyimana Bonfils Caleb yihereye Mukura VS igikombe.

Mukura Victory Sports itigeze ihusha penaliti yatsindiwe na Duhayindavyi Gael wateye iya mbere,Hakizimana Kevin yinjiza iya kabiri,Rugirayabo Hassan yinjiza iya 3,bituma itwara igikombe cy’Amahoro yaherukaga gutwara cyitwa Rwanda Cup.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Arsenal na Chelsea zamenye amakipe zizahura nayo muri 1/14 cya UEFA Europa...

Arsenal na Chelsea zifite amazina akomeye mu irushanwa rya UEFA Europa...
22 February 2019 Yasuwe: 2534 0

Chelsea FC yafatiwe ibihano bikarishye cyane kubera kwica amategeko ya...

Chelsea yahawe igihano cyo kumara amasoko abiri itagura abakinnyi kubera...
22 February 2019 Yasuwe: 2331 0

Abakinnyi 10 bahabwa amahirwe yo kuzavamo uwegukana Tour du Rwanda 2019...

Harabura amasaha make kugira ngo hatangire irushanwa rikundwa kurusha...
22 February 2019 Yasuwe: 2403 1

Valens Ndayisenga nta cyizere afitiye abanyarwanda muri Tour du Rwanda...

Ndayisenga Valens ufite agahigo ko kuba ariwe munyarwanda wenyine watwaye...
22 February 2019 Yasuwe: 1015 0

Mukura VS yahembye ibirarane by’amezi 4 mbere yo guhura na Rayon...

Abakinnyi ba Mukura VS bari mu byishimo bikomeye byo kuba bahembwe...
22 February 2019 Yasuwe: 1058 0

Reba umwana ufite agahigo ko kuba ariwe wiruka cyane ku isi ushobora no...

Rudolph Ingram Junior w’imyaka irindwi y’amavuko ufite akabyiniriro ka Blaze,...
21 February 2019 Yasuwe: 3525 0