Kigali

Mukura VS iri mu mazi abira nyuma y’aho RRA yafunze konti zayo

Imikino   Yanditwe na: Dusingizimana Remmy 26 September 2017 Yasuwe: 379

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro cyafunze konti z’ikipe ya Mukura VS kubera kutishyura imisoro ndetse umuyobozi w’iyi kipe Nizeyimana Olivier yatangaje ko nibikomeza gutya iyi kipe itazitabira imikino ya shampiyona 2017/2018 ibura iminsi 4 ngo itangire.

Ibi uyu muyobozi yabitangaje nyuma y’ inama y’inteko rusange y’abakunzi ba Mukura VS aho yatangaje ko mu gihe batazifungurirwa byagorana gutangira shampiyona y’uyu mwaka izatangira ku wa Gatandatu Taliki ya 30 Nzeri uyu mwaka.

Yagize ati “RRA yudufungiye ama konti.iratwishyuza million 170 kandi ntayo dufite, niba ntagikozwe ngo bazifungure ntabwo tuzakina.Hari amahirwe menshi y’uko tutatangira shampiyona ya 2017/2018 mu gihe RRA yaba itadufunguriye amakonti kuko ikipe ntiyabaho nta mafaranga.”

Uyu muyobozi yavuze ko ikipe ye yari yatangiye kwishyura ideni ry’imisoro irimo bityo RRA ikwiye kubafungurira konti.

Umuryango wahamagaye umunyamabanga wa Mukura Victory Sports kugira ngo umenye amakuru yimbitse kuri iyi nkuru atubwira ko ahuze twaza kongera kumuhamagara.

Tubijeje gukomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

Author : Dusingizimana Remmy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bugesera FC ihagamye Rayon Sports iyikuraho amanota 3 ya mbere

Ikipe ya Bugesera FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0 biyihesha kubona...
21 October 2017 Yasuwe: 310 0

Abakinnyi batatu bazatorwamo uwahize abandi mu batarengeje imyaka...

Kuri uyu munsi taliki ya 21 Ukwakira 2017, nibwo hamenyekanye abasore 3...
21 October 2017 Yasuwe: 537 0

Mulisa yatangaje impamvu ituma Sekamana Maxime ataba umukinnyi...

Umutoza w’ikipe ya APR FC Mulisa Jimmy aratangaza ko impamvu ituma Sekamana...
21 October 2017 Yasuwe: 766 0

Umukinnyi usiganwa ku magare yagonzwe na Ambulance arapfa

Umusore Mathieu Riebel umufaransa w’imyaka 20 yagonzwe n’ingobyi y’abarwayi...
21 October 2017 Yasuwe: 1077 1

Nshimiyimana yikomye bikomeye imisifurire ari guhabwa muri...

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Nshimiyimana Eric aratangaza ko atishimiye...
21 October 2017 Yasuwe: 680 0

Bugesera FC yiteguye kubona amanota 3 ya mbere kuri Rayon Sports

Umutoza w’ikipe ya Bugesera FC Bizimungu Ally aratangaza ko yiteguye gukura...
21 October 2017 Yasuwe: 938 0