skol
fortebet

Mukura VS isezereye AS Kigali rugikubita mu gikombe cy’Amahoro

Yanditswe: Thursday 05, Apr 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Mukura VS yihereranye AS Kigali iyitsindira I nyamirambo ibitego 2-1 bije byiyongera kuri 3-2 yayitsinze mu mukino ubanza wabereye I Huye.
Uyu munsi nibwo hakinwaga imikino yo kwishyura ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro aho Mukura VS ibashije gukatisha itike ya ¼ nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 5-3 mu mikino yombi.
Ibitego bya Mukura VS byatsinzwe na Lomami Frank ndetse na Mutebi Rachid byayifashije gusezerera AS Kigali bidasubirwaho ndetse yiyunga n’abafana bayo kuko n’imwe mu (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Mukura VS yihereranye AS Kigali iyitsindira I nyamirambo ibitego 2-1 bije byiyongera kuri 3-2 yayitsinze mu mukino ubanza wabereye I Huye.

Uyu munsi nibwo hakinwaga imikino yo kwishyura ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro aho Mukura VS ibashije gukatisha itike ya ¼ nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 5-3 mu mikino yombi.

Ibitego bya Mukura VS byatsinzwe na Lomami Frank ndetse na Mutebi Rachid byayifashije gusezerera AS Kigali bidasubirwaho ndetse yiyunga n’abafana bayo kuko n’imwe mu makipe akunda kunganya cyane.Igitego kimwe rukumbi cya AS Kigali cyatsinzwe na Mbaraga Jimmy.

Benshi mu bakunzi ba ruhago bakomeje kwibaza icyo AS Kigali izira kandi ari imwe mu makipe yashoye amafaranga menshi igura abakinnyi bakomeye ariko bakaba bataragira impinduka bakora muri iyi kipe.

Mukura VS igomba gutegereza igipe bigomba gucakirana mu mikino ya ¼ kuko hataramenyekana amakipe yose agomba kwerekeza muri iki cyiciro aho hateganyijwe indi mikino ku munsi w’ejo.

Uko imikino y’uyu munsi yagenze:
AS Kigali 1-2 Mukura VS (Aggregate 3-5)
Sunrise 2-0 Espoir FC (Aggregate 3-2)
Marine FC 1-0 Pepiniere (Aggregate 2-0)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa