Kigali

Mukura VS isezereye Free State Stars muri CAF Confederations cup

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 December 2018 Yasuwe: 2637

Mukura VS niyo yonyine igiye gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga,kuko yasezereye Free state Stars yo muri Afrika y’Epfo iyitsinze igitego 1-0,cyatsinzwe na Nshimirimana David ku munota wa 55.

Mukura yihagazeho ikanganya 0-0 na Free State Stars muri Afrika y’Epfo 0-0 mu mukino ubanza,ikoze ibyo abakunzi bayo bari bayitezeho,isezerera Free State Stars biyifasha gukomeza mu cyiciro gikurikira.

Ku munota wa 5 w’umukino nibwo Onesme Twizerimana yahushije igitego cyabazwe asigaranye n’umunyezamu wa Free state Stars bonyine, ku mupira mwiza yari acomekewe na Iradukunda Bertrand.

Mukura yayoboye igice cya mbere ndetse igenda ibona uburyo bwiza ariko ba rutahizamu bayo bari bayobowe na Ciza Hussein wari kapiteni na Onesme ntibabyitwaramo neza,kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri,Mukura yaje yariye Karungu ndetse ntibyatinda ku munota wa 56 igitego cyaturutse kuri koruneri nziza yatewe na Ciza Hussein Mugabo, umupira urenga ba myugariro bose ba Free State Stars ugera kuri Nshimirimana David afungura amazamu n’umutwe.

Abafana benshi batunguwe n’imyitwarire y’abakinnyi ba Free state Stars kuko nta nyota yo gushaka ibitego bagize ndetse bakimara gutsindwa igitego,bakinnye batuje nta gitutu bagaragaza nk’abashaka kuva mu irushanwa.

Muri uyu mukino,Free state Stars ntiyigeze itera ishoti rigana mu izamu ndetse nta kazi gakomeye yigeze iha Mukura VS yayisatiraga buri kanya.

Mukura VS yari ishyigikiwe n’abafana b’andi makipe akomeye mu Rwanda niyo isigaye ihagarariye u Rwanda, kuko APR FC zari kumwe yaraye isezerewe na Club Africain ku bitego 3-1 mu mikino yombi

Mukura VS yatsindiye itiike yo kujya mu ijonjora rya kabiri aho izahura na Al Hilal SC Al Obayed yo muri Sudani,itarakinnye iri jonjora ry’ibanze.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kirehe FC yahanitse agahimbazamusyi yahaga abakinnyi bayo kugira ngo...

Abakinnyi b’ikipe ya Kirehe FC baheruka guhembwa muri Mutarama uyu...
23 May 2019 Yasuwe: 1090 0

Diego Maradona yafungiwe ku kibuga cy’indege azira kwambura uwahoze ari...

Icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradona yatangaje ko yafungiwe ku...
22 May 2019 Yasuwe: 1822 0

Jose Mourinho yatangaje inama ikomeye aherutse kugirwa na Cristiano...

Umutoza Jose Mourinho yatangaje ko yigeze kuganira n’umukinnyi ukomeye...
22 May 2019 Yasuwe: 3064 0

Rayon Sports yatomboye AS Kigali mu gihe APR FC ishobora kuzoroherwa...

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 22 Gicurasi 2019,nibwo amakipe yabashije...
22 May 2019 Yasuwe: 2140 0

Gasimba ararira ayo kwarika nyuma y’uko APR FC itsinzwe na Muhanga FC...

Umugabo witwa Harerimana Emmanuel uzwi ku izina rya Gasimba wo mu Mujyi wa...
22 May 2019 Yasuwe: 4385 1

Leta ya Washington muri US yemeye gukoresha imirambo nk’ifumbire

Leta ya Washington yabaye iya mbere mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika...
22 May 2019 Yasuwe: 1604 0