skol
fortebet

Mukura VS ishobora kurega umukinnyi Ally Niyonzima wa Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Mukura Victory sports iratangaza ko yiteguye kurega umukinnyi Ally Niyonzima mu mategeko nyuma y’aho uyu musore ashaka kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports kandi akibafitiye amasezerano y’umwaka umwe.
Uyu musore wahagurukanye n’ikipe ya Rayon Sports ku munsi w’ejo taliki ya 07 Kanama 2017 berekeza mu gihugu cya Tanzania mu mikino ya gicuti,arashinjwa na Mukura VS ubuhemu kuko adashaka kubahiriza amasezerano yagiranye n’iyi kipe.
Mu kiganiro Umuyobozi wa Mukura VS Nizeyimana Olivier (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Mukura Victory sports iratangaza ko yiteguye kurega umukinnyi Ally Niyonzima mu mategeko nyuma y’aho uyu musore ashaka kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports kandi akibafitiye amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu musore wahagurukanye n’ikipe ya Rayon Sports ku munsi w’ejo taliki ya 07 Kanama 2017 berekeza mu gihugu cya Tanzania mu mikino ya gicuti,arashinjwa na Mukura VS ubuhemu kuko adashaka kubahiriza amasezerano yagiranye n’iyi kipe.

Mu kiganiro Umuyobozi wa Mukura VS Nizeyimana Olivier yagiranye na Radio Salus yayitangarije ko uyu musore akiri umukinnyi wabo ibyo gusinyira Rayon Sports abyumva nk’abandi bose ndetse biteguye kwitabaza amategeko mu gihe ubwumvikane bwanze.

Yagize ati “Ndagira ngo binumvikane neza, nanjye nabonye amafoto Ally arimo aritoza cyangwa arimo akina muri Rayon Sports, ntabwo tuzi impamvu baba babikora batyo, twe icyo tuzi ni uko ari umukinnyi wa Mukura.Ally ni umukinnyi wa Mukura, aho yitoreza n’ibyo byo kujya muri Tanzania ntacyo tubiziho, ariko ni umukinnyi wa Mukura. Birashoboka ko yaba atifuza Mukura, ariko nanone amasezerano ni ikintu gikomeye, iyo ufata ikaramu ugashyira umukono ku masezerano uba wemera ibirimo, hari uburyo amasezerano agena uko biba bigomba kugenda, twe twiteguye kunyura mu nzira zose ariko zijyanye n’amategeko ariko nanone hatagiyemo gusuzugura ikipe ya Mukura . Mukura ni ikipe ikomeye , njye ntabwo natuma hari usuzugura ikipe ya Mukura."

Ubwo yitegura kurira indege yerekeza muri Tanzania Ally Niyonzima yatangarije Radio 10 ko ibyo kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports bitararangira ko ategereje ibaruwa imwemerera gusohoka azahabwa na Mukura gusa arifuza gukorana na Rayon Sports.

Yagize ati “Ntabwo nabivugaho cyane wenda mu minsi iri imbere nibwo nzabaha igisubizo nanjye ntabwo ndamenya igisubizo.Ubu ngubu ndacyari umukinnyi wa Mukura VS kuko sindamenya uko ibyo kumpa urwandiko runyemerera gusohoka bimeze ariko nanone sindi umukinnyi wabo 100 ku 100 kuko ubu ndi kumwe na Rayon Sports kandi ngomba kujyana nayo nk’umukinnyi wayo gusa ntibirarangira ariko nizeye ko kubera Imana n’ibiganiro byiza ibintu bizarangira.

Biravugwa ko uyu musore mbere yo kujya gukora igerageza muri Zambia yaba yari yaramaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports ndetse baramuhaye miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda yo kumugura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa