skol
fortebet

Mukura VS itunguye APR FC igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

Yanditswe: Wednesday 08, Aug 2018

Sponsored Ad

Mukura Victory Sports itahabwaga amahirwe na benshi, itunguye APR FC y’abakinnyi 10 iyisezerera mu mikino ya ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro mu mukino warangiye ari 1-1 kuri stade ya Kigali.

Sponsored Ad

Nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino ubanza wabereye I Huye,benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bari bategereje kureba niba APR FC iri buze kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ,ariko ntibikunze kuko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 bituma Mukura VS ikomeza kubera iki gitego yatsuindiye hanze.

APR FC yananiwe kugera ku nzozi zayo zo gutwara ibikombe 2 mu mwaka umwe

APR FC yatangiye umukino ihagaze neza ndetse ku munota wa 6 ifuungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Twizeyimana Martin Fabrice ku mupira yahawe na Omborenga Fitina.

APR FC yahise itangira kwirara Mukura VS irayataka karahava ariko ba rutahizamu bayo barimo Mutebi Rachid,Ciza Hussein ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye,byatumye igice cya mbere kirangira APR FC iyoboye.

Mutebi Rachid niwe ukoze mu jisho APR FC

Mukura yasabwaga kwishyura igakomeza yagerageje gukomeza gusatira ntibyahita biyikundira kuko APR FC yari yafunze izamu ryayo igacungira ku mipira Mukura VS yatakazaga.

Ibintu byabaye bibi kuri APR FC kuko myugariro Rugwiro Herve yagiraga ikibazo agasimburwa na Buregeya Prince byatumye Mukura VS ikomeza gusatira bikomeye.

Ku munota wa 78 Mutebi Rachid yaciye mu rihumye ubusatirizi bwa APR FC asigarana n’umunyezamu Kimenyi ahita amuroba umupira igitego kiba kiranyoye,amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Abakinnyi ba APR FC bahise bashyuha mu mutwe niko gutangira gukora amakosa menshi,byatumye ku munota wa 87 w’umukino umusore Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende yakubise inkokora Ibrahim bimuviramo guhabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo yamuviriyemo umutuku.

Mukura VS yabashije kwihagararaho mu minota ya nyuma ndetse no mu minota 6 yongereweho bituma yongera kugera ku mukino wa nyuma yaherukagaho mu mwaka wa 2009 ubwo nabwo yasezereraga APR FC ku bitego byo hanze.

APR FC yari ifite amahirwe yo kwegukana ibikombe bibiri mu mwaka umwe cyane ko iherutse gutwara igikombe cya shampiyona ariko inzozi zayo ntizibashije kugerwaho.

Rayon Sports izakira Sunrise FC ku munsi w’ejo kuri stade ya Kigali mu wundi mukino wa ½ cy’irangiza aho mu mukino ubanza wabereye i Nyamagabe, Sunrise FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

Kuba Mukura VS igeze ku mukino wa nyuma bitumye icyizere cya AS Kigali cyo gusohokera u Rwanda kiyoyoka kuko yari itegereje ko APR FC itwara igikombe cy’Amahoro.

Ibitekerezo

  • NAYO SE BYAYIBAHO,mbega Migi niyongere avuge ko aho kubura igikombe cyamahoro babura championant none rouge noir baberetse ko badakina.ngaho rero na Rayon ejo nikwakwanye dore iyo batinyaga ivuyeho.WABONA UYU MWAKA Mukura isohotse

    mbega weee mukura ibikoze najwishima nkibuka mukura ya mbere igikubita za pantelnoir icyo giheeee .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa