Kigali

Mukura VS yahagaritse umutoza mukuru yabonye amanota 3 ya mbere muri Shampiyona, Police FC yigaranzura Gicumbi FC bigoranye

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 October 2019 Yasuwe: 3177

Byasabye Mukura VS kubanza guhagarika umutoza wayo mukuru Olivier Ovambe kugira ngo ibone amanota 3 ya mbere muri shampiyona mu gihe Police FC iri mu makipe atinyitse muri shampiyona yatsinze Gicumbi FC bigoranye.



Mukura VS iherutse guhagarika umutoza wayo mukuru Olivier Ovambe wari warananiwe kuyihesha amanota 3 imbumbe,yabashije gutsinda Musanze FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona yari yayakiriye I Huye.

Ibitego bya Mukura VS byatsinzwe na Iradukunda Jean Bertrand,Ndizeye Innocent na Munezero Dieudonne watsinze ibitego 2 muri uyu mukino.Mukura yabonye amanota 3 ku nshuro ya mbere kuko mu mikino 2 ibanza yanganyije na Espoir FC na Sunrise.

Musanze FC yari ku rwego rwo hasi uyu munsi,yatsinzwe ibitego 2 mu minota 7 ibanza y’igice cya kabiri biyikura mu mukino nubwo igice cya mbere cyarangiye yatsinzwe igitego 1-0.

Ku rundi ruhande kuri stade ya Kigali ikipe ya Police FC yakuye amanota 3 bigoranye kuri Gicumbi FC ya nyuma kuko yayitsinze ibitego 3-2.

Police FC yatangiye igice cya mbere irusha bigaragara Gicumbi FC,biyifasha kurangiza igice cya mbere iyoboye n’ibitego 2 byatsinzwe na Nsabimana Aimable na Mico Justin,kuri kimwe cya Gicumbi cyatsinzwe na Dusange Bertin.

Mu gice cya kabiri Gicumbi yaje kwishyura iki gitego ibifashijwemo nanone na Dusange Bertin bitera Police FC igitutu cyinshi.

Police FC ifite abakinnyi bakomeye barimo n’abafite ubunararibonye yaje gutsinda igitego cya 3 ibifashijwemo na Iyabivuze Osee uri mu bakinnyi bahagaze neza cyane mu Rwanda biyifasha kubona amanota 3 y’umunsi.

Ku rundi ruhande ikipe ya Kiyovu Sports yakoze ibyo abakunzi bayo bayisabaga,itsinda Sunrise FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude uzwi nka Rutsiro ku munota wa 85.

Kugeza ubu APR FC,Rayon Sports na Police FC ziranganya amanota 7 ariko iyi kipe y’ingabo z’igihugu izigamye ibitego 4,Rayon Sports 3 mu gihe Police FC izigamye 2.Kiyovu Sports na Etincelles zikurikiraho kuko zinganya amanota 6.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ’AMAVUBI’ yageze muri Mozambique[AMAFOTO]

Abakinnyi 22 b’ikipe yigihugu Amavubi bahagurutse i Kigali mu rukerera rwo...
12 November 2019 Yasuwe: 731 0

Munyaneza Didier yatangiranye imbaraga zidasanzwe Tour du Senegal ahita...

Umunyarwanda Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe yitwaye neza mu gace ka...
12 November 2019 Yasuwe: 529 0

Cristiano Ronaldo ashobora kumara imyaka 2 adakina kubera amakosa akomeye...

Rutahizamu w’ikipe ya Juventus,Cristiano Ronaldo ari mu mazi abira kubera...
11 November 2019 Yasuwe: 5678 0

Umunyarwanda yegukanye umwanya wa 2 muri Marathon yaberaga mu...

Umunyarwanda Muhitira Felicien bakunzwe kwita ‘Magare’ ukina imikino...
11 November 2019 Yasuwe: 1827 0

Lacazette yatangaje impamvu ikomeye iri gutuma Arsenal itsindwa...

Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal,Alexandre Lacazette yatangaje ko impamvu iri...
11 November 2019 Yasuwe: 3906 0

Cristiano Ronaldo yakoze igikorwa kigayitse nyuma yo kongera gusimbuzwa...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatangiye guhangana n’umutoza Maurizio Sarri...
11 November 2019 Yasuwe: 5664 0