Mukura VS yananiwe gukura APR FC ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona
Yanditswe: Thursday 07, Feb 2019
Ikipe ya Gicumbi FC yahagamye Mukura VS yashakaga kurangiza igice cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda,birangira banganyije igitego 1-1 mu mukino w’ikirarane wabereye I Gicumbi kuri uyu wa Kane.
Mukura VS yari ifite amahirwe menshi yo kurangiza igice kibanza cya shampiyona iyoboye urutonde,yateye aya mahirwe inyoni, kuko yishyuwe igitego yari yatsinze ku munota wa nyuma, bituma irangiza ku mwanya wa kabiri mu gice kibanza cya AZAM Rwanda Premier League.
Mukura VS yabonye igitego ku munota wa 77 gitsinzwe na Lomami Frank gusa ntiyabashije kukirinda kuko Gicumbi FC yaje kucyishyura ku munota wa nyuma w’inyongera dore ko umusifuzi yongeye iminota 5 kuri 90 y’umukino.
Gicumbi FCyishyuye iki gitego kuri penaliti yinjijwe neza na Nshimiyimana Aboubakar, nyuma y’aho umusifuzi Hakizimana Louis yemezaga ko Nsengayire Shadad yategewe mu rubuga rw’amahina na Hatungimana Basile.
Nubwo yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino,Mukura VS yagowe na Gicumbi FC yavuye mu bukene, yari ku kibuga cyayo kigora benshi, ihatakariza amanota 2 yose
Mukura VS itarahiriwe n’ibirarane yagize bitewe n’imikino ya CAF Confederations Cup,irangije igice kibanza cya shampiyona n’amanota 34 inyuma ya APR FC ya mbere ifite 35 naho Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 na 31.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *