skol
fortebet

Mukura VS yasinyishije Sibomana Patrick na Biramahire bakinaga hanze y’u Rwanda

Yanditswe: Monday 11, Feb 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Mukura VS yamaze kwerekana ku mugaragaro ko yasinyishije abanyarwanda 2 bakinaga hanze y’u Rwanda barimo Biramahire Abeddy wakinaga muri Tunisia na Sibomana Patrick.

Sponsored Ad

Aba bakinnyi bombi basinyiye Mukura VS amasezerano y’amezi 6,bavugwaga mu makipe akomeye yo mu mujyi wa Kigali ariko bayateye umugongo bahitamo kwigira muri Mukura VS imaze iminsi igaragaza ubudasa mu miyoborere.

Mukura VS yaherukaga kugarukira ku muryango w’amatsinda ya CAF Confederations Cup,irashaka kwiyubaka biruseho,kugira ngo ibashe kwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda kugira ngo izongere guhagararira u Rwanda mu mahanga.

Mukura VS yarangije igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 34 inyuma ya APR FC iri ku mwanya wa 1 n’amanota 35,yatwaye igikombe cy’Amahoro umwaka ushize ndetse kuri ubu irifuza gutwara shampiyona.

Byaravuzwe cyane ko Sibomana Patrick yasinyiye Kiyovu Sports ku munsi w’ejo ku masezerano y’amezi atandatu ahawe miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda,ariko uyu mugabo wakinaga muri Belarus yayiteye umugongo yigira muri Mukura VS.

Uretse Kiyovu Sports,AS Kigali nayo yashatse Sibomana Patrick bananirwa kumvikana kubera umushahara,cyo kimwe na Biramahire washakishwaga na Police FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa