skol
fortebet

Mukura yasinyishije umutoza mushya wo gusimbura Minnaert

Yanditswe: Monday 10, Jul 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Mukura victory Sports yamaze gusinyisha umutoza Haringingo Francis Christian wari usanzwe atoza ikipe ya Vital’o yo mu gihugu cy’Uburundi aho yamaze gusinyira iyi kipe y’i Huye imyaka 2.
Amakuru dukesha urubuga rwa Interineti rw’ikipe ya Mukura VS ni uko uyu murundi Haringingo Francis Christian bakunda kwita “coach mbaya” yemeye ibiganiro yagiranye nabo ku buryo yiyemeje kureka gutoza mu Burundi akaza hano mu Rwanda mu ikipe ya Mukura VS.
Si ubwa mbere ikipe ya Mukura VS itojwe (...)

Si ubwa mbere ikipe ya Mukura VS itojwe n’abarundi cyane ko hanyuze abatoza nka Kaze Cedrick na Okoko Godefroid aho uyu mutoza mu nshingano yahawe harimo kuzana abakinnyi bakomeye bazafasha iyi kipe kwitwara neza mu mwaka w’imikino utaha.
Uyu mutoza aje gusimbura Ivan Minnaert watorotse iyi kipe akerekeza mu ikipe ya AS Kaloum yo mu gihugu cya Guinnea Conakry.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa