skol
fortebet

Mulisa nta bwoba atewe no kuba Rwasamanzi azi byinshi kuri APR FC

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2017

Sponsored Ad

Umutoza Jimmy Mulisa aratangaza ko adatewe ubwoba n’ikipe ya Marines FC bazahura ku wa Gatandatu,nubwo umutoza wayo Rwasamanzi Yves azi byinshi ku ikipe ye cyane ko umwaka w’imikino ushize yawumaze ari umutoza wungirije muri APR FC.
Uyu Jimmy Mulisa yatangarije abanyamakuru ko ikipe ye yiteguye neza cyane ko abakinnyi bose bahari ndetse Hakizimana Muhadjiri wagiye abura mu myitozo kubera uburwayi ukongeraho na Kimenyi Yves wari waravunitse urutoki ,bagarutse mu myitozo ndetse bazagaragara ku (...)

Sponsored Ad

Umutoza Jimmy Mulisa aratangaza ko adatewe ubwoba n’ikipe ya Marines FC bazahura ku wa Gatandatu,nubwo umutoza wayo Rwasamanzi Yves azi byinshi ku ikipe ye cyane ko umwaka w’imikino ushize yawumaze ari umutoza wungirije muri APR FC.

Uyu Jimmy Mulisa yatangarije abanyamakuru ko ikipe ye yiteguye neza cyane ko abakinnyi bose bahari ndetse Hakizimana Muhadjiri wagiye abura mu myitozo kubera uburwayi ukongeraho na Kimenyi Yves wari waravunitse urutoki ,bagarutse mu myitozo ndetse bazagaragara ku mukino wa Marines FC.

Yagize ati “Twiteguye neza ndetse nta mvune dufite uretse utubazo two kubura ibyangombwa kuri Fitina.Nta kibazo mfite kuko Yves ni umutoza nanjye ndi umutoza nibyo amayeri yacu ashobora kuba ayazi gusa tuzajya mu kibuga turebe ko twatsinda.”

Umukino wa Marines FC na APR FC uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu mu karere ka Rubavuguhera ku I saa cyenda n’igice.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa