skol
fortebet

Mulisa yababaye, APR imaze imikino ine idatsinda

Yanditswe: Thursday 28, Dec 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya APR FC yababajwe no kongera gutakaza amanota muri shampiyona ubwo yanganyaga na Musanze igitego 1-1,kuri uyu wa Gatatu mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye nyuma y’umukino,Mulisa yavuze ko bigoye kwiyumvisha ibiri kuba ku ikipe ye kuko byamugoye kwakira ibyavuye mu mukino we n’abakinnyi be.
Ygize ati “Umukino urangiye nabi kuko turawutakaje kandi twari tuwufite,gusa njye nk’umutoza ntabwo mbyishimiye ariko mu mupira habamo ibintu byinshi (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya APR FC yababajwe no kongera gutakaza amanota muri shampiyona ubwo yanganyaga na Musanze igitego 1-1,kuri uyu wa Gatatu mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye nyuma y’umukino,Mulisa yavuze ko bigoye kwiyumvisha ibiri kuba ku ikipe ye kuko byamugoye kwakira ibyavuye mu mukino we n’abakinnyi be.

Ygize ati “Umukino urangiye nabi kuko turawutakaje kandi twari tuwufite,gusa njye nk’umutoza ntabwo mbyishimiye ariko mu mupira habamo ibintu byinshi gusa igikomeye n’ukubyakira ndetse no kwihanganisha abakinnyi kuko nabo byabagoye kubyakira. Aka ni akazi kacu kandi abantu bababara cyane nitwe n’abakinnyi gusa umwanya turiho ntabwo ushimishijeniyo mpamvu tugiye kureba ukuntu twakosora."

Ikipe ya APR FC imaze imikino 4 yikurikiranya idatsinda, aho umutoza Mulisa yavuze ko abakinnyi be batari gukora ibyo abafana babo babifuzaho ndetse hakwiye kuba impinduka mu mikinire yabo.

APR FC ihagaze ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 17, inyuma ya Kiyovu Sports ya mbere ifite amanota 20 na AS Kigali ya kabiri ifite amanota 18, mu gihe Rayon Sports ari iya kane n’amanota 15 ariko ikagira umukino w’ikirarane.

Ibitekerezo

  • Mulisa wibeshyera abakinnyi niwowe udashoboye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa