skol
fortebet

Mulisa yagaye ubushobozi bwa kapiteni wa APR

Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2017

Sponsored Ad

• Mulisa yanenze abakinnyi bakuze muri APR FC
• Mulisa yavuze ko abakinnyi bakuze muri APR FC batibutsa abakiri bato guhagarara neza
• APR FC imaze kunganya inshuro 2 zikurikiranya

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa yatangaje ko atishimiye uburyo abakinnyi be bakuze batabasha kuyobora barumuna babo baba bataye imyanya cyane cyane ba myugariro bityo bikorohera amakipe bahanganye kubona uburyo bwinshi bwo kubona ibitego.

Uyu mutoza yabitangarije abanyamakuru ku cyumweru nyuma y’umukino wahuje APR FC na Mukura VS warangiye ari 1-1,aho ubwugarizi bwa APR FC bwagaragaje guhuzagurika cyane.

Yagize ati “Umukinnyi ukina muri APR FC hari ibyo agomba kuba yujuje,byageze aho nsakuza ariko iyo uri hanze ntabwo wavuga abakinnyi ngo bakumve.Abakinnyi bafite ubunararibonye bagerageza kwibutsa bagenzi babo bataye imyanya yabo kugaruka,ariko nicyo kibazo twe dufite kuko nta muyobozi dufite mu kibuga ushobora guha amabwiriza abakinnyi igihe bari guhuzagurika.”

Muri uyu mukino,hagiye habaho guhuzagurika hagati ya Buregeya Prince na Rugwiro Herve byatumye ku munota wa 34 rutahizamu Mutebi Rachid yishyura igitego cyari cyatsinzwe na Buteera Andrew ku munota wa 8 w’umukino.

Ikipe ya APR FC imaze imikino 2 yikurikiranya itabona amanota 3 aho mbere yo kunganya na Mukura VS 1-1,yanganyije na Police FC 0-0.

Ibitekerezo

  • ariko abatoza babaswa baragwira. njye mfana APR ariko uwadukiza uyu mugabo twamugororera. nawese koko ngo kapiteni ntashoboye ubwose we amaze iki? siwe umushyiraho? ngo sinavuga ngo bumve hahhhh bazamuzanire microphone kukibuga maze turebe. ikipe yacu arayishe bihagije kuva APR yabaho uyu niwe mutoza w’umuswa tugize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa