skol
fortebet

Mulisa yatangaje impamvu ituma Sekamana Maxime ataba umukinnyi ukomeye

Yanditswe: Saturday 21, Oct 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya APR FC Mulisa Jimmy aratangaza ko impamvu ituma Sekamana Maxime ataba umukinnyi ukomeye mu Rwanda ari uko adahora mu bihe byiza ndetse n’ibibazo by’imvune byamwokamye. Uyu musore watsinze igitego cya mbere muri 2-1 batsinze AS Kigali,yishimiwe n’umutoza we Jimmy Mulisa gusa amugaya kudahozaho (Consistency) aho yavuze ko ariho afite integer nke ndetse akwiye gukosora mu mwuga we.
Yagize ati “Maxime ni umukinnyi mwiza,ufite impano nyinshi cyane gusa ikintu gikunda kumugora ni (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya APR FC Mulisa Jimmy aratangaza ko impamvu ituma Sekamana Maxime ataba umukinnyi ukomeye mu Rwanda ari uko adahora mu bihe byiza ndetse n’ibibazo by’imvune byamwokamye.

Uyu musore watsinze igitego cya mbere muri 2-1 batsinze AS Kigali,yishimiwe n’umutoza we Jimmy Mulisa gusa amugaya kudahozaho (Consistency) aho yavuze ko ariho afite integer nke ndetse akwiye gukosora mu mwuga we.

Yagize ati “Maxime ni umukinnyi mwiza,ufite impano nyinshi cyane gusa ikintu gikunda kumugora ni uko adahozaho (Consistency),aramutse abyishizemo ko agomba gukina umwaka w’imikino wose kimwe ndetse akitegura neza yaba umukinnyi mwiza cyane.”

Mulisa yashimiye kandi abakinnyi be bashya barimo Prince na Martin gusa atangaza konubwo umusore umusore nshuti Innocent yahushije ibitego byinshi, ari umwe mu bakinnyi beza afite mu gutaha izamu ndetse agiye kumukurikirana kugira ngo abashe gutanga umusaruro.

Ikipe ya APR FC niyo ifite umwanya wa mbere w’agateganyo wa shampiyona aho itegereje ikiza ku mukino uhuza Amagaju na Police FC ndetse na Rayon Sports icakirana na Bugesera I Nyamata.

Uko imikino iteganyijwe muri izi mpera z’icyumweru:
Uyu munsi

Bugesera Vs Rayon Sports
Etincelles Vs Mukura
Espoir Vs Sunrise
Kirehe Vs Musanze

Ku cyumweru
Miroplast Vs Kiyovu Sports
Police Vs Amagaju
Gicumbi Vs Marines

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa