Kigali

Muller,Hummels na Boateng birukanwe nabi mu ikipe y’igihugu y’Ubudage

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 March 2019 Yasuwe: 2079

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubudage,Joachim Low yasuye ikipe ya Bayern Munich abwira abakinnyi 3 bamufashije gutwara igikombe cy’isi 2014 barimo Thomas Muller, Jerome Boateng na Mats Hummels ko atazongera kubahamagara mu ikipe y’igihugu ukundi.

Joachim Low witwaye nabi mu gikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya,aviramo mu matsinda,yabwiye aba bakinnyi bari kizigenza mu gikombe cy’isi 2014 cyabereye muri Brazil ko batagikenewe mu ikipe y’igihugu ndetse atazongera kubahamagara ukundi.

Joachim Low yabwiye ikinyamakuru Bild ati “Bari bamaze imyaka myinshi mu ikipe y’igihugu y’Ubudage.Ndashimira Thomas Muller, Jerome Boateng na Mats Hummels kubera imyaka myiza y’intsinzi twari tumaranye.Ni akazi kanjye gusobanurira abakinnyi ndetse n’abatoza ba Bayern gahunda yanjye.Turashaka kureba ahazaza,turifuza guha ikipe y’igihugu isura nshya.”

Low yavuze ko aba bakinnyi bakuze,atagikeneye umusanzu wabo ariyo mpamvu yafashe umwanzuro wo kubasezerera burundu mu ikipe y’igihugu agatangira kuzamura abakiri bato.

Mu gihe byari bimenyerewe ko abakinnyi bagize icyo bamarira ikipe y’igihugu basezera babishaka ndetse bagahabwa icyubahiro,ariko aba bakinnyi bari bagifite imbaraga zo gukinira ikipe y’igihugu y’Ubudage, birukanwe nabi bazira kwitwara nabi mu gikombe cy’isi 2018.

Mu minsi ishize nibwo Mesut Ozil nawe wari mu ikipe y’igihugu yatwaye igikombe cy’isi 2014,aherutse gusezera muri iyi kipe avuga ko ibamo ivangura,bituma benshi bacika ururondogoro.



Joachim Low yabwiye Muller,Boateng na Hummels ko atakibakeneye mu ikipe y’igihugu

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mama Nick [City Maid] yatangaje ikintu gikomeye agiye gukora kugira ngo...

Umukinnyi wa filime Mukakamanzi Beata uzwi nka Mama Nick muri filime ya...
20 September 2019 Yasuwe: 2501 0

Umwe mu bagore Cristiano Ronaldo yashakaga cyane kugira ngo amwiture ineza...

Umugore witwa Paula Leca ufite abana babiri yamaze gutangaza ko ari umwe...
20 September 2019 Yasuwe: 4159 0

Amavubi yahawe agahimbazamusyi kadasanzwe kugira ngo asezerere Ethiopia...

Minisiteri ya Siporo n’umuco [MINISPOC] ireberera ikipe y’igihugu Amavubi...
20 September 2019 Yasuwe: 2351 0

Ikipe ya Rayon Sports yahaye amahirwe abana bafite impano yo guconga...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamagariye abana bafite impano yo gukina...
19 September 2019 Yasuwe: 3188 0

Umutoza wa Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda hatangazwa igihe azerekerwa...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kubona umutoza mushya wo gusimbura...
19 September 2019 Yasuwe: 6206 1

FERWAFA yafashe umwanzuro ukomeye uzafasha cyane Amavubi

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwamaze gufata umwanzuro w’uko guhera kuri uyu wa Kane...
19 September 2019 Yasuwe: 4119 0