skol
fortebet

Munezero Fiston akurikiranyweho gutera inda umwana utarageza ku myaka y’ubukure

Yanditswe: Monday 26, Nov 2018

Sponsored Ad

Myugariro Munezero Fiston ukinira ikipe ya Police FC, yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranweho icyaha cyo gutera inda umwana utujuje imyaka y’ubukure.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi yatawe muri yombi ubwo yari mu nzira yerekeza ku myitozo ya Police FC asanzwe akinira nyuma y’amakuru avuga ko uyu mukinnyi yari asanzwe afitanye ubucuti n’uyu mukobwa bivugwa ko yateye inda atarageza imyaka y’ubukure.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste yabwiye Makuruki dukesha iyi nkuru ko byinshi kuri iyi nkuru ya Munezero Fiston bakiri kubikusanya ndetse ko amakuru y’impamo ku itabwa muri yombi rye aza gutangazwa mu masaha ari imbere.

Munezero asanzwe ari umugabo wubatse ndetse ku mbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko Facebook ntasiba kugaragaza amafoto y’umugore we.

Munezero Fiston yamamaye mu ikipe ya Rayon Sports yavuyemo mu mwaka ushize amaze kuyihesha igikombe cya shampiyona yerekeza muri Police FC.


Munezero yahoze akinira Rayon Sports mbere y’uko yerekeza muri Police FC

Ibitekerezo

  • byaba bibabaje ,amategeko akurikizwe ahanishwe igihano kiruta ikindi muri byose abere abandi intangarugero.

    Sex izamara abantu.Ndebera nawe iki kigabo gisambanya utwana.Gusa ADN izajya noneho ikemura ibintu.Nuko ejo tuzumva ngo bamurekuye!!! Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa