skol
fortebet

Munezero Fiston yiteguye kongera amasezerano muri Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

Umusore Munezero Fiston amaze gutangaza ko yiteguye kongera amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports nyuma y’aho aburiye amahirwe yo gukinira Simba SC yo muri Tanzania.
Ibi uyu musore ukina yugarira yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook aho yatangaje ko ashimiye Imana kuba ikomeje kumurinda mu kazi ke ko gukina Ruhago.
Yagize ati “Mana ndagushimiye uburyo unyitaho cyane,cyane mu kazi kanjye ka misi yose! Munezero Fiston nditeze cyane kwongera amasezerano mashya muri Équipe yanjye ya (...)

Sponsored Ad

Umusore Munezero Fiston amaze gutangaza ko yiteguye kongera amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports nyuma y’aho aburiye amahirwe yo gukinira Simba SC yo muri Tanzania.

Ibi uyu musore ukina yugarira yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook aho yatangaje ko ashimiye Imana kuba ikomeje kumurinda mu kazi ke ko gukina Ruhago.

Yagize ati “Mana ndagushimiye uburyo unyitaho cyane,cyane mu kazi kanjye ka misi yose! Munezero Fiston nditeze cyane kwongera amasezerano mashya muri Équipe yanjye ya Rayon Sports kandi vuba cyane hashoboka ndongera amasezerano muri Rayon Sports.”

Uyu musore yiyongereye kuri mugisha Francois,Nova Bayama,Muhire Kevin na Niyonzima Olivier bamaze gusinya amasezerano aho naramuka yongereye amasezerano birakomeza gushimangira umuhati ubuyobozi bwa Rayon Sports buri gushyira mu kongerera amasezerano abakinnyi babafashije gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Kugeza magingo aya abakinnyi nka Manzi Thierry,Nshuti Dominique Savio,Kwizera Pierrot,Nsengiyumva Moustapha na Fabrice Mugheni ntibarongera amasezerano aho bivugwa ko bashobora kuva mu ikipe ya Rayon Sports.

Ibitekerezo

  • Ariko nibagerageze basinyishe bose hoye kugira uducika, nta uhindura ikipe itsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa