skol
fortebet

Munyakazi Sadate yatangaje abakinnyi batazahabwa agahimbazamusyi ko gutwara igikombe cya shampiyona anemeza akayabo bifuza kwinjiza mu mwaka utaha

Yanditswe: Thursday 08, Aug 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yatangaje ko batazishyura agahimbazamusyi ka Miliyoni n’igice abakinnyi batatu baherutse gutandukana nabi bakerekeza muri APR FC.

Sponsored Ad

Aba basore batatu barimo Manishimwe Djabel,Niyonzima Olivier Sefu na Manzi Thierry bayikiniye umwaka w’imikino ushize bagombaga kwishyurwa ibihumbi 500 FRW buri wese nk’agahimbazamusyi kuko bafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona ariko perezida Munyakazi Sadate yavuze ko batazabishyura aya mafaranga kubera ko bitwaye nabi.

Yagize ati “Njye sinjya menya guca ibintu ku ruhande.Umukinnyi Manzi Thierry nubwo twamuhaye ibaruwa imurekura tumushimira mukeka ko yahavuye neza? Ako gahimbazamusyi ntabwo yakabonaho. Sefu se we mukeka ko azayabona? Ntabwo bizakunda. Djabel se we mukeka ko tuzayamuha? Oya. Uko niko kuri kwanjye. Abakinnyi tutazishyura ayo mafaranga ni abo.’’

Perezida Munyakazi yavuze ko Rayon Sports yihaye intego yo kwinjiza akayabo ka miliyari n’igice [1, 540, 800,000 Frw] mu mwaka w’imikino utaha .

Aya mafaranga azaba arimo agera kuri miliyoni 800 Frw zizava mu irushanwa rya CAF Champions League izakina guhera mu mpera z’icyumweru mu gihe byitezwe ko abafana bazatanga agera kuri miliyoni 77 Frw.

Rayon Sports iteganya kwinjiza kandi miliyoni 49.5 Frw zivuye mu Gikombe cy’Amahoro, miliyoni 336 Frw zivuye mu bafatanyabikorwa, 128.8 Frw zizava mu kugurisha abakinnyi n’ayandi azava mu yandi marushanwa arimo shampiyona, n’ibindi bikorwa by’ikipe.

Amafaranga ikipe iteganya kuzakoresha mu mwaka utaha w’imikino ni 1,338,150,000 Frw, aho hateganyijwemo amafaranga yo kugenda hishyurwa umwenda wa Miliyoni 600 Frw ikipe ifite.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (RRA) kizishyurwa miliyoni 70 Frw, Imodoka y’ikipe itangweho izindi miliyoni 32 Frw mu gihe hari n’abandi bafitiwe imyenda bazahabwa miliyoni 50 Frw.

Ibitekerezo

  • HHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHAHAAHAHAHAHAAAHAAHAHAHAAHAAAA uyu muyobozi ko mbona azanye imitwe??/////// ahubwo wakagombye gutanga impamvu yuko bagiye muri Gitinyiro. gusa reka nkugire inama va muri ayo kuko ushobora kuzabishyura arenze ayo... ejo bundi impano mwari mugiye kubashikiriza ntibaze wavuze iki? ntiwavuze ko ari ukubashimira kubera ibyo babagejejeho>? none ngo bitwaye nabi. umva va muri media kuko ururimi rwawe rushobora gutuma nibyo uvuga byumvikana nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa