skol
fortebet

Munyaneza Didier yanikiriye bagenzi be i Rubavu yiyemeza kwegukana Tour du Rwanda 2018

Yanditswe: Sunday 22, Jul 2018

Sponsored Ad

Munyaneza Didier ukina umukino wo gusiganwa ku magare yongeye kwereka abanyarwanda ko atakiri umwana ubwo yegukanaga agace ka kabiri k’isiganwa ritegura ‘Tour du Rwanda 2018’ kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu ku ntera y’ibilometero 95.1.

Sponsored Ad

Munyaneza ukomeje kubica bigacika yatsinze Nsengimana Jean Bosco watwaye agace ka mbere ku munsi w’ejo na Byukusenge Patrick bakinana muri Benediction ahita atangaza ko nta kabuza azajya muri Tour du Rwanda ashaka kuyitwara.

Uko abakinnyi bakurikiranye

Munyaneza Didier yakoresheje amasaha 2 iminota 33 n’amasegonda 41 bituma akomeza kwandika amateka mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda.

Munyaneza uzwi nka Mbappe yatwaye ibihembo bitandukanye mu gace k’uyu munsi birimo icy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza ndetse n’icy’uwatsinze isiganwa muri rusange, ahita atangariza abanyamakuru ko ku munsi w’ejo yababajwe no kurangiza ari uwa kabiri ubwo bavaga i Musanze bajya i Karongi ahita ahiga ko uyu munsi agomba gutsinda kandi yabigezeho.

Yagize ati “Ndishimye cyane kuko ejo nabaye uwa kabiri niha intego ko uyu munsi ngomba gutsinda none ndabikoze. Isiganwa ryari rikomeye kuko n’ubwo ari ibirometero bike ariko ni imihanda igoye cyane irimo amakoni menshi, ugenda umanuka uzamuka kandi hari umuyaga mwinshi.”

Ababijwe niba uko yitwaye uyu mwaka bimuha icyizere ko yanegukana Tour du Rwanda yagize ati “Mfite imbaraga, nifitiye icyizere kandi muzi ko uramutse utigiriye icyizere nta kintu wageraho mu buzima. Gutwara na Tour birashoboka ariko byose bizaterwa n’uko nzaba meze neza.”

Munyaneza w’imyaka 20 wazamukiye mu ikipe ya Benediction y’i Rubavu ari nayo akinira ubu, yatoranyijwe kujya mu bakinnyi 20 bazavamo abasaserukira igihugu muri Tour du Rwanda izatangira tariki 5 Kanama irangire tariki 12 Kanama 2018 nyuma yo kwigaragaza cyane haba muri Rwanda Cycling Cup n’amasiganwa yo hanze nka La Tropical Amissa Bongo na Tour de l’Espoir.

Nsengimana Jean Bosco niwe wegukanye agace ka mbere k’isiganwa ry’amagare ritegura Tour du Rwanda 2018’ kabaye ku munsi w’ejo, aho abakinnyi bavaga i Musanze berekeza i Karongi ku ntera y’ibirometero akoresheje 3h43’00”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa