skol
fortebet

Munyaneza Didier yatangiranye imbaraga zidasanzwe Tour du Senegal ahita yambara umwenda w’umuhondo

Yanditswe: Tuesday 12, Nov 2019

Sponsored Ad

Umunyarwanda Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe yitwaye neza mu gace ka kabiri ka Tour du Senegal kabaye ku munsi w’ejo,bimuhesha kwambara umwambaro w’umuhondo.

Sponsored Ad

Muri aka gace ka kabiri ka Tour du Senegal, u Rwanda ruhagarariwemo n’Ikipe ya Benediction Excel Energy,Munyaneza Didier na Byukusenge Patrick bakoranye neza bituma bigaranzura amakipe akomeye.

Muri aka gace ka kabiri ka Tour du Senegal, abakinnyi bahagurukiye ahitwa Ziguinchor berekeza Kolda ku ntera y’ibilometero 185, birangira Umunya-Slovakia, Jan Andrej Cully ariwe ukegukanye.

Munyaneza Didier yaje mu myanya myiza bimuhesha kwambara umwenda w’umuhondo nyuma yo gukoresha amasaha icyenda, iminota 31 n’amasegonda 27 ku rutonde rusange.

Umudage witwa Linert Thomas wa Embrace the World, watwaye agace ka mbere,niwe ukurikiye Munyaneza gusa ararushwa iminota itatu n’amasegonda 20 mu gihe undi Mudage ukinira iyi kipe, Keller Herman, we amurusha iminota itatu n’amasegonda 30.

Abandi banyarwanda bahagaze neza ku rutonde rusange kuko Manizabayo Eric n’uwa karindwi ku rutonde rusange, arushwa iminota itatu n’amasegonda 42 mu gihe Byukusenge Patrick ari ku mwanya wa cyenda arushwa iminota umunani n’amasegonda 40.

Nzafashwanayo Jean Claude ari ku mwanya wa 12 arushwa iminota 12 n’amasegonda 12 mu gihe Nkurunziza Yves wa 28, we arushwa na Mbappé iminota 21 n’amasegonda arindwi.

Irushanwa rizakomeza ku wa Gatatu hakinwa agace ka gatatu, aho abakinnyi bazakora intera y’ibirometero 120 bava Ndangane berekeza i Nguéniène.Tour du Senegal y’uyu mwaka igizwe n’uduce 7.



Munyaneza yafashe umwenda w’umuhondo hakiri kare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa