Kigali

Munyaneza Didier yatsindiye igihembo cya mbere muri La Tropicale amissa Bongo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 January 2019 Yasuwe: 1953

Umusore Munyaneza Didier wayoboye igihe kinini agace ka mbere k’isiganwa rya LA Tropicale Amissa Bongo ryatangiye kuri uyu wa mbere Taliki ya 21 Mutarama 2019,yambitswe umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza.

Uyu munsi nibwo hatangiye irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo rikomeye kurusha ayandi muri Africa, mu gace ka mbere kahagurukiye Bongoville kerekeza ahitwa Moanda ku ntera yibirometero 100 aho kegukanwe n’icyamamare mu gusiganwa ahatambika Niccolo Bonifazio gikinira ikipe ya Direct Energie cyatsinze Manzin Lorrenzo na Andre Greipel ufite amateka akomeye muri Tour de France waje ku mwanya wa 3.

Munyeneza Didier na bagenzi be babiri barimo umunya Eritrea Sirak Tesfom n’umunya Maroc, Mohamed Tasmana,bayoboye iri siganwa kuva ku kirometero cya mbere kugera isiganwa risigaje kugenda ibirometero 18,byaviriyemo uyu musore wa Team Rwanda kwambara uyu mwambaro w’umwana muto witwaye neza mu gace ka mbere cyane ko ari ku mwanya wa 3 ku rutonde rusange.

Kubera ko aka gace katambikaga cyane,abakinnyi benshi bahagereze mu gikundi ndetse n’abanyarwanda ntibigeze batakaza igihe.

Munyaneza na bagenzi be 2 bayoboye isiganwa ndetse bashyiramo intera y’iminota irenga 2 hagati yabo n’igikundi ariko ntiborohewe n’ikipe ya Arkea Samsic ya Greipel yamukoreye cyane mu birometero bya nyuma, kugira ngo abashe gutsinda dore ko ariwe mu sprinter ukomeye kurusha abandi muri iri rushanwa.

Munyaneza Didier yabimburiye abandi banyarwanda kwambara imyenda itangwa muri iri rushanwa ,cyane ko Areruya Joseph ariwe watwaye La Tropicale y’umwaka ushize ahigitse ibyamamare bikomeye.

Umunyarwanda waje hafi muri aka gace ka mbere, ni Uwizeyimana Bonaventure wabaye uwa 15,akurikirwa na Uwizeye Jean Claude wabaye uwa 20,Areruya Joseph yabaye uwa 25 mu gihe Samuel Mugisha yabaye uwa 37, bose bahagereye rimwe n’uwa mbere.

Ku munsi w’ejo,agace ka kabiri kazava ahitwa Franceville kerekeza ahitwa Okondja ku ntera y’ibirometero bisaga 170.






Uko umunsi wa mbere wa La Tropicale wagenze mu mafoto

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ifoto y’umunsi :Perezida Kagame yifotoranyije n’ibyamamare birimo Thierry...

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ukunda imikino ku buryo bukomeye,yifotoje
19 February 2019 Yasuwe: 4874 1

Ya kipe yatsinzwe ibitego 20-0 yirukanwe muri shampiyona kubera gukinisha...

Ikipe ya Pro Piacenza ikina mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’umupira...
19 February 2019 Yasuwe: 1388 0

Abafana ba Chelsea FC bagaragarije urwango umutoza wabo Sarri nyuma yo...

Abafana ba Chelsea bari kuri stade ya Stanford Bridge bagaragarije urwango...
19 February 2019 Yasuwe: 1902 0

APR FC yakiriye neza umutoza wayo mushya,AS Kigali ikubitirwa I...

APR FC yongeye gushimangira ko ari umukandida ukomeye ku gikombe cya...
18 February 2019 Yasuwe: 2594 0

Oda Paccy yavuze ku ifoto iri guca ibintu yifotoranyije na Hon.Bamporiki...

Umuhanzikazi Oda Paccy uheruka kuvugisha benshi ubwo yashyiraga hanze ifoto...
18 February 2019 Yasuwe: 6614 0

Jules Ulimwengu yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports...

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniye Sunrise FC mu gice cya mbere cya...
18 February 2019 Yasuwe: 2865 1