Munyaneza Didier yegukanye shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare mu gusiganwa mu kivunge
Yanditswe: Sunday 24, Jun 2018
Umusore ukiri muto Munyaneza Didier yongeye gushimangira ko ashoboye ndetse ari ku rwego rwo hejuru ubwo yanikiraga ibihangange birimo Areruya Joseph, Hadi Janvier n’abandi, akegukana shampiyona y’igihugu yo gusiganwa ku magare basiganwa mu kivunge.
Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe kubera ukuntu akomeje kwigaragaza kandi akiri muto niwe wegukanye shampiyona yo gusiganwa ku magare mu cyiciro cyo gusiganwa mu muhanda “Road Race”.
Mbappe yerekanye ko ejo hazaza h’u Rwanda mu gusiganwa ku magare ari heza
Munyaneza Didier ukinira ikipe ya Benediction y’I Rubavu, mu gusiganwa uyu munsi ku ntera y’ibirometero 150,bazenguruka inshuro 12 uduce dutandukanye mu mujyi wa Kigali,yakoresheje amasaha 3 n’iminota 55 aho yakurikiwe na Twizerane Mathieu na Hadi Janvier mu gihe Areruya Joseph watwaye icyiciro cyo gusiganwa umuntu ku giti cye “Individuel Time Trial” ku munsi w’ejo, yaje ku mwanya wa 6.
Munyaneza Didier,Nirere Xaverine na Eric nibo batsinze uyu munsi mu gusiganwa mu kivunge ndetse bambitswe imyenda iriho ibendera ry’igihugu
Mushiki wa Ndayisenga Valens,Nirere Xavenine ukinira Les Amis Sportifs y’I Rwamagana niwe wabaye uwa mbere mu bakobwa,mu gihe mu ngimbi uwabaye uwambere ari Eric Habimana wa Fly Club.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *