skol
fortebet

Munyentwari yareze Radio 10 kubera gutuka Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2017

Sponsored Ad

*Umwe mu bafana ba Rayon Sports witwa munyentwari Jean Maurice yareze Radio 10 n’umunyamakuru wayo Jado Castar gusebanya mu kiganiro cy’imikino yakoze ku wa kane taliki ya 26 Ukwakira 2017,ubwo yitaga ikipe afana ko ari Roho mbi ibunga yabuze ingurube ijyamo.

Sponsored Ad

Umufana wa Rayon Sports witwa Munyentwari Jean Maurice yamaze gutanga ikirego ku Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) arega Radio 10 n’umunyamakuru wayo w’imikino Bagirishya Jean de Dieu gukoresha imvugo isebanya ndetse ikandaga ikipe ya Rayon Sports.

Jado Castar utavugwaho rumwe n’abakunzi b’imikino kubera amagambo akomeye avuga mu kiganiro cye

Mu kirego uyu mugabo yatanze Umuryango ufitiye kopi, yavuze ko ikirego cye gishingiye ku kiganiro cy’imikino cyatambutse ku I taliki ya 26 Ukwakira 2016 ubwo umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi cyane nka Jado Castar yatukaga ikipe ya Rayon Sports avuga ko ari Roho mbi ibunga yabuze ingurube ijyamo .

Yasabye uru rwego rw’abanyamakuru bigenzura ko rwakurikirana Radio 10 n’uyu munyamakuru wayo cyane ko abona imvugo yakoresheje muri iki kiganiro yuzuyemo gusebya no gusebanya ndetse no kwica umwuga w’itangazamakuru aho yavuze ko ibyo Castar yakoze binyuranyije n’amahame ngengamyitwarire y’abanyamakuru.

Ibi bije nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports imaze hafi icyumweru idafite ikibuga cyo gukoreraho imyitozo nyuma yo kutumvikana n’umuterankunga wayo SKOL wari uherutse kubaha ikibuga cyo gukoreraho mu Nzove akaza kugifunga kubera ubu bwumvikane buke bwabaye.

Reba ikirego Munyentwari yshyikirije RMC






Ikirego cya Munyentwari

Ibitekerezo

  • Uyu ni injiji mu banyamakuru bize. Jado Castar ni ko asanzwe ni rukandagira!! None se ntazi ko iyo bari ku mupira bawutugezaho burya ari ho tubasuzumira! Aragaragaye!! Bajye bigira kuri ba Axcel/RBA

    Uriya Munyamakuru Ubanzayijyenga Sigusa Nyakubahwa Poulo Kagame Ashyigikiye Imikino Naho Jado Castal Atinyuke Ansebye Akwiye Ingando

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa