skol
fortebet

Muramira Regis wari umaze iminsi atawe muri yombi yarekuwe

Yanditswe: Thursday 29, Mar 2018

Sponsored Ad

Umunyamakuru w’imikino kuri City Radio na BTN Rwanda TV Muramira Francois Regis yarekuwe nyuma y’iminsi 3 yari amaze atawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubitira umuntu ku kabari ka Fantastic.
Nkuko amakuru agera ku umuryango abitangaza,uyu munyamakuru yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Taliki ya 29 Werurwe 2018 ndetse byitezwe ko asubira mu kazi ke mu minsi iri imbere.
Uyu munyamakuru wari ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima mu mujyi wa Kigali,yatawe muri yombi ku wa (...)

Sponsored Ad

Umunyamakuru w’imikino kuri City Radio na BTN Rwanda TV Muramira Francois Regis yarekuwe nyuma y’iminsi 3 yari amaze atawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubitira umuntu ku kabari ka Fantastic.

Nkuko amakuru agera ku umuryango abitangaza,uyu munyamakuru yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Taliki ya 29 Werurwe 2018 ndetse byitezwe ko asubira mu kazi ke mu minsi iri imbere.

Uyu munyamakuru wari ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima mu mujyi wa Kigali,yatawe muri yombi ku wa Mbere w’iki cyumweru, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita umuntu akamukomeretsa tariki 26 Gashyantare 2018, nk’uko ubuvugizi bwa Polisi mu mujyi wa Kigali bwabitangarije abanyamakuru.

Muramira Francois Regis ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru rya Siporo, gusa yagiye avugwaho kwitwara nabi muri uyu mwuga aho yigeze gutukira umufana kuri Radio ibitutse biremereye cyane nubwo yasabye imbabazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa