Kigali

Murenzi Abdallah yagarutse mu buyobozi bwa Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remmy 9 November 2017 Yasuwe: 1210

• Murenzi Abdallah yagarutse muri komite ya Rayon Sports
• Murenzi yafashije Rayon Sports gutwara shampiyona ya 2013 ubwo yari umuyobozi wayo
• Rayon Sports yongereye amaraso mashya muri komite yayo

Uwahoze ari perezida w’ikipe ya Rayon Sports ndetse na mayor w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yamaze kugaruka muri iyi kipe yahesheje igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2013 aho aje nk’umujyanama wihariye wa perezida Paul Muvunyi uherutse gutorwa.

Uyu mugabo uri mu bantu bakunzwe cyane n’abakunzi ba Rayon Sports bitewe n’imiyoborere izira amakemwa ndetse no kwitanga gukomeye yagize ubwo yafashaga Rayon Sports kwegukana shampiyona ya 2013 ndetse agafasha iyi kipe kubaho neza hatavugwa ibibazo.

Kuba agarutse muri iyi kipe n’intsinzi ikomeye ku buyobozi bwa Rayon sports kuko azabafasha gukemura bimwe mu bibazo bitandukanye nk’inararibonye yigeze kuyiyobora.

Si Murenzi gusa wagarutse kuko na Gakwaya Olivier wahoze ari umunyamabanga yagaruwe muri iyi kipe nk’ Umuvugizi wa Rayon Sports,akaba ari no muri Komisiyo y’itumanaho,itangazamakuru no gutsura umubano.

Iyi myinzuro ntiremezwa neza gusa amakuru agera ku muryango ni uko Rayon Sports izabyemeza mu minsi iri imbere.

Author : Dusingizimana Remmy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports igiye gukina imikino 3 mu minsi 10 gusa

Amakuru agera ku Umuryango n’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda...
12 December 2017 Yasuwe: 287 0

Guardiola yatangaje impamvu ishobora gutuma ahita asezera ku gutoza umupira...

Umutoza w’ikipe ya Manchester City Pep Guardiola yatangarije abanyamakuru ko...
12 December 2017 Yasuwe: 176 0

Mohamed Salah yegukanye igihembo cy’umunyafurika witwaye neza gitangwa na...

Umunya Misiri ukinira ikipe ya Liverpool FC Mohamed Salah niwe waraye utowe...
12 December 2017 Yasuwe: 56 0

Van Gaal wahoze atoza Manchester United yibasiriye bikomeye Jose...

Uwahoze atoza ikipe ya Manchester United Louis Van Gaal yibasiriye umutoza...
12 December 2017 Yasuwe: 354 0

Karekezi yavuze byinshi ku bijyanye n’ifungwa rye ndetse n’uko yakiriye...

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports umaze icyumweru arekuwe...
12 December 2017 Yasuwe: 880 0

Rurangirwa washakaga kuyobora FERWAFA yababajwe n’akarengane...

Umwe mu bifuzaga kwiyamamariza kuyobora FERWAFA,Rurangirwa Louis wari...
12 December 2017 Yasuwe: 314 0