skol
fortebet

Murenzi wahoze ayobora Rayon Sports yahakanye ibyo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2017

Sponsored Ad

Uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Nyanza ndetse na Perezida wa Rayon Sports Murenzi Abdallah wifuzwaga n’abashaka impinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda ko bamutangaho umukandida wo guhangana na Nzamwita Vincent de Gaulle mu matora yo kuyobora FERWAFA yahakanye ko atiteguye gutanga ubusabe bwo kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe, cyane ko abasaba kwiyamamariza kuriyobora batangiye gutanga ubusabe bwabo kuva ku munsi w’ejo taliki ya 10 Nyakanga .
Nyuma yo kubisabwa n’abo muri iri tsinda (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Nyanza ndetse na Perezida wa Rayon Sports Murenzi Abdallah wifuzwaga n’abashaka impinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda ko bamutangaho umukandida wo guhangana na Nzamwita Vincent de Gaulle mu matora yo kuyobora FERWAFA yahakanye ko atiteguye gutanga ubusabe bwo kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe, cyane ko abasaba kwiyamamariza kuriyobora batangiye gutanga ubusabe bwabo kuva ku munsi w’ejo taliki ya 10 Nyakanga .

Nyuma yo kubisabwa n’abo muri iri tsinda barimo na Rayon Sports yabereye umuyobozi akayifasha gutwara igikombe cya shampiyona 2013, yabasabye icyumweru kimwe cyo kubyigaho ndetse no kureba ibyo azakora naramuka atowe gusa byarangiye abakuriye inzira ku murima atangaza ko atacyiyamamaje.

Mu kiganiro Murenzi yagiranye n’ikinyamakuru Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru kuri uyu wa Mbere tariki 10 Nyakanga 2017,yabwiye Imvaho Nshya ko atakiyamamaje ku mpamvu z’imirimo myinshi afite irimo kwita ubucuruzi bwe.

Yagize ati “Nasanze ntiteguye ndabizi bizaca intege benshi ariko bagomba kunyumva. Mfite akazi kenshi, ubu nabonye abantu b’abafatanyabikorwa tuzajya dukorana bo hanze, bifuza kunyongerera imbaraga tugakorana kuko bashaka gushora imari mu Rwanda. Nta bwo byankundira kuko ntiteguye kwiteshya aya mahirwe kandi murabizi ko kuba muri federasiyo ugomba kuba uhari buri gihe kubera ibibazo bihora mu mupira’’.

Kugeza ubu iri tsinda ry’abashaka impinduka mu mupira w’amaguru riracyakora ibiganiro ku bijyanye n’icyakorwa kugira ngo umupira w’amaguru utere imbere aho ryiteguye gushaka umukandida wo gusimbura uyu Murenzi Abdallah utakibonetse.

Ku bijyanye n’amatora komisiyo itegura amatora muri FERWAFA iratangaza ko kuva taliki 10 Nyakanga 2017 kugeza ku ya 15 Nyakanga 2017 hatangiye kwakirwa kandidature z’abifuza kwiyamamaza aho abazaba bemerewe bazatangazwa tariki 05 Kanama 2017.Ibikorwa cyo kwiyamamaza bizatangira kuva tariki 14 Kanama 2017 kugeza ku ya 09 Nzeli amatora abe taliki ya 10 Nzeri uyu mwaka.

Ibitekerezo

  • hano mu Rwanda ntamatora ahaba, haba kunoma gusa, buriya yabimenye kare akuramo ake karenge. buriya abo hejuru hari uwo bashaka ko ayobora FERWAFA bitewe nuburyo bapasura kubyo FIFA iba yatanze.

    Ariko wowe mmm wagiye uvuga ibyo uzi ukareka kubeshya abantu. Wagiye uvuga ibijyanye nurwego rwawe. Abo uvuga bohejuru ni bande?

    Eee Fubu wimucececyesha mu Rwanda hari undi muntu cg urundi rwego rutazwi ruyobora Ferwafa, nushaka ubyite System rero recyera aho

    Iterambere, ibyishimo, umutekano twishimira ubu n’abantu baretse inyungu zabo bwite bafata ibyemezo bamwe bitwa abasazi ariko ubu tukaba tuzirikana ubwo butwari
    Bwana Murenzi ko mbona wizeye wabaye intwari ukereka izo nyungu zawe bwite tukaza kwibukira kuri iyo neza n’abaza dukomokaho bakazasanga hari icyo wakoreye umupira w’amaguru? kuvuga biroroha erega.
    Iryo tsinda naryo nkwijeje ko naryo ubwaryo rizavukamo andi matsinda.
    Courage mu mirimo yawe gusa icyo mbona nawe ntiwiyizeye.....kuko nawe iyo uba wiyizeye wari kwemera ibyo unenga ukazana ibyishimo tukazasiga tuvuga n’abazadukomokaho ngo habaye umugabo dukesha impunduka muri football

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa