skol
fortebet

Musanze FC yirukanye abakinnyi 4 barimo Lomami Frank

Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Musanze FC yamaze kwirukana abakinnyi 4 ibahora kudatanga umusaruro aho baje biyongera kuri Babu Idi wiyirukanye avuga ko atakongera gukinira iyi kipe kubera ikoresha amarozi.
Nyuma y’umwuka mubi wagaragaye hagati y’umutoza Habimana Sosthenewa Musanze n’uwahoze ari kapiteni wayo Peter Otema,iyi kipe yongeye kuvamo andi makuru akomeye yo kwirukana abakinnyi 4 barimo n’uwo bari baherutse gukura muri Rayon Sports Lomami Frank.
Abakinnyi barekuwe ni Lomami Frank,Niyigena Madjaliwa wavuye (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Musanze FC yamaze kwirukana abakinnyi 4 ibahora kudatanga umusaruro aho baje biyongera kuri Babu Idi wiyirukanye avuga ko atakongera gukinira iyi kipe kubera ikoresha amarozi.

Nyuma y’umwuka mubi wagaragaye hagati y’umutoza Habimana Sosthenewa Musanze n’uwahoze ari kapiteni wayo Peter Otema,iyi kipe yongeye kuvamo andi makuru akomeye yo kwirukana abakinnyi 4 barimo n’uwo bari baherutse gukura muri Rayon Sports Lomami Frank.

Abakinnyi barekuwe ni Lomami Frank,Niyigena Madjaliwa wavuye muri Sorwathe ,Uwihoreye Ismael bakuye muri Marines FC na Lesley Lemptey Musanze yakuye muri Ghana.

Ikipe ya Musanze yaguze abakinnyi 2 muri iri soko ryo kugura no kugurisha abakinnyi riherutse gufungwa barimo Bokota Labama na Kaburuta bakuye muri Etincelles.

Musanze FC yatangaje ko abakinnyi bakerewe kugaruka mu ikipe no gutangira imyitozo bazatanga ibihumbi bingana n’iminsi basibye imyitozo aho umunsi umwe ari amande y’ibihumbi 10 aho umusore Wai Yeka wasibye iminsi 7 azakatwa ibihumbi 70 ku mushahara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa