Kigali

Musanze FC yitegura gucakirana na Rayon Sports yirukanye abatoza bayo babiri

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 January 2019 Yasuwe: 2634

Musanze FC iri kwitegura gucakirana na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona yamaze kwirukana abatoza bayo 2 barimo umutoza wungirije Mbusa Kombi Billy na Muhabura Radjab watozaga abanyezamu bazira kuba inyuma y’umusaruro muke w’iyi kipe yo mu ntara y’Amajyaruguru.

Musanze FC yaguze abakinnyi bakomeye ndetse ikazana n’umutoza uri mu ba mbere mu Rwanda,Ruremesha Emmanuel,yari imaze iminsi itsindwa ku buryo bukomeye ariyo mpamvu ubuyobozi bwayo bwahisemo kwirukana aba bagabo 2.

Musanze yaherukaga gutsindwa na Sunrise FC ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona uheruka,yicaye ishaka umuti w’ikibazo cyatumaga itsindwa umusubirizo niko guhitamo gutandukana na Billy ndetse na Radjab bari bungirije Ruremesha,bamusigira inshingano zo kwishakira abamwungiriza.

Musanze FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 11 yabonye mu mikino 11 imaze gukina Yatsinze inshuro 3 gusa, inganya imikino 2 itsindwa imikino 6.

Musanze FC iri mu makipe ahembera igihe, yirukanye abatoza bayo bungirije barimo bayifasha kwitegura umukino igomba kwakiramo Rayon Sports tariki 6 Mutarama 2018.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Jose Mourinho yasingije Arsene Wenger barebanaga ay’ingwe muri Premier...

Umutoza Jose Mourinho watoje amakipe akomeye mu Bwongereza arimo Chelsea na...
21 March 2019 Yasuwe: 1963 0

Paul Pogba yavuze ikipe yakuze arota kuzakinamo itari Manchester...

Umukinnyi Paul Pogba yavuze ko nubwo amaze gukinira amakipe akomeye nka...
21 March 2019 Yasuwe: 3123 0

Umutoza Arsene Wenger yifuzaga ko amusimbura muri Arsenal yamaze...

Uwahoze ari umutoza wa Arsenal,Arsene Wenger wavuye muri iyi kipe ayimazemo...
20 March 2019 Yasuwe: 3744 0

Umuhanga mu by’ikoranabuhanga yavuze ko agiye gukora Lionel Messi...

Umuhanga mu by’ikoranabuhanga witwa Arcadi Navarro, yavuze ko ashobora...
20 March 2019 Yasuwe: 2133 1

Umutoza w’Amavubi Mashami yatangaje abakinnyi 23 azajyana muri Cote...

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,Mashami Vincent,yamaze gutangaza urutonde...
20 March 2019 Yasuwe: 2562 0

Jose Mourinho yavuze umukinnyi yagura amafaranga menshi kurusha abandi ku...

Umutoza Jose Mourinho wahoze atoza ikipe ya Manchetser United...
20 March 2019 Yasuwe: 7131 0