Kigali

Musanze yatunguye Rayon Sports mu mukino wa Gicuti mu gihe APR FC yanyagiye Gasogi United

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 September 2019 Yasuwe: 6664

Ikipe ya Musanze FC yatunguye Rayon Sports mu mukino wa gicuti bakinnye kuri iki cyumweru iyitsinda igitego 1-0 mu gihe APR FC yo yeretse Gasogi United ko ikiri intsina ngufi ubwo yayinyagiraga ibitego 3-0.

Rayon Sports iherutse gusezererwa mu mikino ya CAF na Al Hilal,yongeye kwereka ishusho mbi abakunzi bayo ubwo yatsindwaga na Musanze FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Obed Harerimana ku munota wa 81.

Ku rundi ruhande ikipe ya APR FC yahaga isomo rya ruhago Gasogi United iyitsinda ibitego 3-0 byatsinzwe na Ishimwe Kevin kuri Penaliti ku munota wa 8,Mugunga Yves ku munota wa 36 na Danny Usengimana ku munota wa 51.

Aya makipe y’ubukombe mu Rwanda yakinnye iyi mikino mu rwego rwo kwitegura imikino y’Agaciro iteganyijwe kuwa 13 Nzeri uyu mwaka.I Rubavu,Marines FC na Etincelles nabo bakinnye bya gicuti banganya 0-0.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble King

    rayon sport irigushonga nk’isabune muri ino minsi. umuntu bita Barafinda we wagirango akina undi mukino utari uw’amaguru, ikipe nitikosora bizarangira itanaje muri 4 zambere dore ko igikombe cyo ntakizere.

    1 week ago

Inzindi nkuru

UCL: Real Madrid yagaragaje ko igeze aharindimuka mu gihe Juventus...

Ishyamba si iryeru mu ikipe ya Real Madrid ikomeje kunyagirirwa mu...
19 September 2019 Yasuwe: 526 0

Amavubi yakoreye ibitangaza mu mujyi wa Kinshasa yihimura kuri...

Ikipe y’igihugu Amavubi, y’abakina imbere mu gihugu, ijyanye muri Ethiopia...
18 September 2019 Yasuwe: 1752 0

Cristiano Ronaldo ari gushakisha bikomeye abakobwa bamuhaye umugati ashonje...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus,ari gushaka bikomeye abakobwa...
18 September 2019 Yasuwe: 3425 0

KNC yavuze uburyo abakinnyi bazazana iby’amarozi mu mikino yose bazahuriramo...

Kakoza Nkurunziza Charles wamamaye ku izina rya KNC ukuriye ikipe ya Gasogi...
18 September 2019 Yasuwe: 1911 0

Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 11 barahangana na RDC mu mukino wa...

Umutoza w’ikipe y’igihugu,Mashami Vincent,yamaze gutangaza abakinnyi 11...
18 September 2019 Yasuwe: 2203 1

Cristiano Ronaldo yatangaje agahigo yifuza kurusha Messi,umubare w’abantu...

Rutahizamu Lionel Messi ngo arifuza ko yazasoza umupira w’amaguru arusha...
18 September 2019 Yasuwe: 2403 0