skol
fortebet

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yibasiriye abasifuzi bahaye musaza we ikarita itukura

Yanditswe: Thursday 20, Sep 2018

Sponsored Ad

Mushiki wa kizigenza Cristiano Ronaldo Katia Aveiro yandagaje umusifuzi w’Umudage Felix Brych n’abamwungirije baraye bahaye musaza we ikarita y’umutuku idasobanutse ku mukino Juventus yatsinze Valencia ibitego 2-0.

Sponsored Ad

Ku munota wa 29 nibwo umusifuzi Brych yagiye kuganira n’umusifuzi wo ku ruhande nyuma yo gushwana kwabaye ubwo Cristiano yari ahanganye na myugariro wa Valencia Jeison Murillo byamuviriyemo guhabwa ikarita itukura asohoka mu kibuga arira.

Mushiki wa Ronaldo yibasiriye abasifuzi bamuhaye umutuku udasobanutse

Katia Aveiro wababajwe n’iyi karita itukura yahawe musaza we,agahinda yagatuye Instagram niko kwandika ko aba basifuzi bashaka gushyira hasi musaza we ndetse amarira yarize bazayishyura.

Yagize ati “Ni ikimwaro ku mupira w’amaguru.Ubutabera ntibwakurikijwe.Barashaka gushyira hasi umuvandimwe wanjye,ariko Imana ntisinzira.Bazishyura aya marira.Barifuza kugushyira hasi ariko ntibazabigeraho.”

Ikarita itukura yahawe Cristiano Ronaldo ntiyavuzweho rumwe na benshi gusa aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwitwara nabi nkuko abasifuzi babitekereje,Ronaldo ashobora guhagarikwa hagati y’imikino 2 cyangwa 3 muri UEFA Champions League bishobora kumuviramo kudakina imikino 2 ya Manchester United ndetse n’uwa Young Boys.


Ronaldo yahawe umutuku nyuma yo gushwana na Murillo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa