skol
fortebet

Mushiki wa Neymar yaguye igihumure muri stade ku mukino wahuje Brazil na Costa Rica

Yanditswe: Sunday 24, Jun 2018

Sponsored Ad

Rafaella Beckran usanzwe ari mushiki wa rutahizamu wa PSG na Brazil Neymar Jr,yaguye igihumure ubwo musaza we yatsindaga igitego cya kabiri cyatumye Brazil itahana intsinzi ku mukino uherutse kuyihuza na Costa Rica wayigoye cyane.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa ukundwa na musaza we kugeza ubwo amwishushanyaho ku kuboko,yahuye n’uruva gusenya ubwo yikubitaga hasi nyuma yo kubona musaza we atsinze igitego cy’intsinzi, atabarwa n’abatanga ubufasha bw’ibanze bari kuri stade ya Krestovski yabereyeho uyu mukino.

Brazil yagowe nikomeye na Costa Rica kuko iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye ari 0-0,umusifuzi yongeraho iminota 6 yabonetsemo ibitego 2 byatsinzwe na Philippe Coutinho ndetse na Neymar wamaze kugitsinda mushiki we wari wakutse umutima akikubita hasi.

Brazil yahise iyobora itsinda E nyuma yo gutsinda iyi Costa Rica n’amanota 4 inganya n’Ubusuwisi buherutse gutsinda Serbia.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa