skol
fortebet

Mushiki wa Neymar yavunitse urutugu kubera kwishimira intsinzi ya Brazil [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 28, Jun 2018

Sponsored Ad

Ubwo Neymar yatsindaga igitego cya kabiri mu mukino wa kabiri wo mu itsinda E wabahuje na Costa Rica,mushiki we Rafaella Santos ibyishimo byaramurenze yitura hasi ahita avunika urutugu.

Sponsored Ad

Nkuko byatangajwe na televiziyo ya SporTV yo muri Brazil,uyu mukobwa yishimiye igitego cya musaza we batsinda Costa Rica,agongana n’umufana bari kumwe agwa hasi avunika urutugu ndetse biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga.

Mu mafoto Rafaella yashyize kuri Instagram,yagaragaye urutugu rwe ruziritse nyuma y’aka kaga yahuye nako kubera kwishimira igitego cya Neymar.

Rafaella akunda kuba ari kumwe na musaza we Neymar cyane ndetse uyu rutahizamu wa PSG yishyizeho igishushanyo cya mushiki we ku rutugu.

Muri uyu mukino Brazil yatsinzemo Costa Rica ibitego 2-0 mu minota 6 y’inyongera,yakuyeho igitutu Neymar yashyirwagaho n’abafana nyuma yo kwitwara nabi ku mukino w’Ubusuwisi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa