skol
fortebet

Musonye yandagaje igihugu cya Zimbabwe nyuma yo kwikura muri CECAFA

Yanditswe: Thursday 30, Nov 2017

Sponsored Ad

• Musonye yababajwe n’uko Zimbabwe yikuye muri CECAFA ku munota wa nyuma
• Zimbabwe yatangaje ko yivanye muri CECAFA ku munsi w’ejo kubera umutekano muke uri muri kenya
• Musonye yavuze amagambo Atari meza kuri Zimbabwe

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru wa CECAFA Nicolas Musonye yatutse cyane igihugu cya Zimbabwe kubera kwikura mu marushanwa ya CECAFA ku munota wa nyuma aho yitwaje impamvu z’umutekano.

Uyu munyamabanga wazabiranyijwe n’uburakari,yifatiye ku gahanga iki gihugu ndetse avuga ko kuba abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zimbabwe bavuze ko bahisemo kwikura muri iyi CECAFAari uko batizeye umutekano muri Kenya ari ibinyona ko impamvu ari ubukene bwabo.

Yagize ati “Ariko se mu by’ukuri ni iyihe mpamvu bikuye mu irushanwa?barakajya ikuzimu, kandi nta nubwo ari abanyamuryango bacu.Kubura kwabo ntacyo bizangiza ku irushanwa.Bavuze ko batewe ubwoba ni’umutekano muke kandi bo bataramenya na perezida wabo.Irushanwa ryo rizagenda neza,bo bajye ikuzimu.


Uyu munyamabanga yatangaje ibi,nyuma y’aho igihugu cya Zimbabwe cyagombaga kuza muri CECAFA nk’umutumirwa cyikuye muri aya marushanwa ku munsi w’ejo aho bavuze ko impamvu yibanze ibateye kwikura muri CECAFA ari uko batizeye umutekano wo muri Kenya.

Amakuru ari kuvugwa ni uko iyi kipe ya Zimbabwe yabuze amafaranga y’urugendo biba ngombwa ko abayobozi bayo bitwaza umutekano.

Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yari iri mu itsinda B hamwe n’ikipe ya Uganda, South Sudan, Burundi na Ethiopia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa