Mutangimpundu wakiniraga Les Amis Sportifs yagonzwe n’imodoka arapfa
Yanditswe: Friday 24, Nov 2017
• Mutangimpundu wakiniraga Les Amis Sportifs yagonzwe n’imodoka ari mu myitozo
• Mutangimpundu yari mu mwiherero wo kwitegura shampiyona y’Afurika
• Mutangimpundu yagonzwe n’imodoka ari kumwe na Ingabire Beatha
• Mutangimpundu yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuli yisumbuye
Umukinnyi Mutangimpundu Esther w’imyaka 19 wakinaga umukino wo gusiganwa ku magare mu ikipe ya Les Amis Sportifs iherereye mu karere ka Rwamagana yagonzwe n’imodoka ubwo yari mu myitozo ahita yitaba Imana.
Uyu mwana w’umukobwa wari mu myitozo yo kwitegura shampiyona ya Afurika i Musanze, yagonzwe n’imodoka ageze ahitwa Buranga ku munsi w’ejo taliki ya 23 Ugushyingo 2017.
Mutangimpundu na bagenzi bari bamaze iminsi mu mwiherero ndetse yakoze impanuka ari kumwe na Ingabire Beatha basanzwe bakinana nawe uherutse gukora impanuka ikomeye Imana igakinga ukuboko.
Ibitekerezo
Imana imwakire mu bayo
Twihanganishije umuryango w’ uyu mukinnyi