Kigali

Mutatsimpundu uzwi muri Volleyball y’u Rwanda nawe yatorokeye muri Australia

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 April 2018 Yasuwe: 1426

Umukinnyi w’ikipe ya APR VC akaba n’umwe mu bakinnyi bakomeye muri Volleyball mu Rwanda, Mutatsimpundu Denise yaburiwe irengero ubwo we na mugenzi we bakinana Nzayisenga Charlotte bari bamaze gusesererwa mu mikino ya Commonwealth.

Denise Mutatsimbundu ni umwe mu bari bagize ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball y’abari n’abategarugori, aho yakinanaga na Charlotte Nzayisenga we ukinira RRA VC waburiwe irengero.

Mutatsimpundu yari amaze igihe akinana na Nzayisenga Charlotte

Amakuru Umuryango ukesha RuhagoYacu avuga ko Mutatsimpundu yatorotse mu ijoro ryo kuwa 14 Mata rishyira kuwa 15 Mata 2018, ari na wo munsi amarushanwa ya Commonwealth Games yasojweho.

Uyu munyarwandakazi yatorotse nyuma y’aho ikipe y’u Rwanda yakiniraga iviriyemo muri ¼ cy’irangiza isezerewe na Australia, icyiciro yagezemo nk’ikipe yitwaye neza mu zatsindiwe mu majonjora mu itsinda bari barimo.

Denise Mutatsimbundu na Charlotte Nzayisenga begukanye igikombe cya Afurika, ndetse n’irushanwa ryabereye muri Sierra Leone ari na ryo ryabahesheje itike yo kujya muri Commonwealth i Gold Coast muri Australia.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ronaldinho yanyomoje ibyo kurongora abakobwa babiri

Kabuhariwe Ronaldinho yatunguye isi yose ubwo yanyomozaga amakuru yo...
26 May 2018 Yasuwe: 1425 0

Byinshi ukwiriye kumenya kuri Livepool na Real Madrid zirakina uyu...

Umunsi wari utegerejwe na benshi wageze aho amakipe yahize ayandi mu...
26 May 2018 Yasuwe: 815 0

AS Kigali inyagiye Bugesera biyifasha gusatira APR FC

Ikipe ya AS Kigali igaragaje ko igifite gahunda yo guhanganira igikombe cya...
25 May 2018 Yasuwe: 1539 0

Reba amafoto ya bamwe mu bagore n’abakunzi b’abakinnyi ba Real Madrid na...

Ku munsi w’ejo nibwo kuri stade ya NSC Olimpiyskiy Stadium iherereye mu mugi...
25 May 2018 Yasuwe: 4668 1

Mayweather yongeye kwifotoza afite akayabo k’ amadolari umukobwa ari...

Kabuhariwe mu iteramakofe Floyd Mayweather yongeye kwereka isi yose ko ari...
25 May 2018 Yasuwe: 2035 0

Cristiano Ronaldo yatangaje myugariro wamugoye kurusha abandi

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo umaze gutsinda ibitego birenga 500 mu mateka...
25 May 2018 Yasuwe: 4103 0