skol
fortebet

Mutokambali yahishuye intego ikipe y’igihugu yajyanye muri Tunisia

Yanditswe: Monday 28, Aug 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball Mutokambali Moise yatangaje ko yiteguye gufasha iyi kipe nkuru y’igihugu kwitwara neza ndetse bakaba abagera mu mikino ya kimwe cya kane cy’irangiza mu mikino ya Afrobasket iteganyijwe kubera muri Tunisia kuva ku italiki ya 08 Nzeri kugeza ku ya 16 Nzeri uyu mwaka. Mu kiganiro uyu mutoza yagiranye n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru yagitangarije ko uyu mwaka bajyanye intego yo kugera aho batari babasha kugera cyane ko avuga ko itsinda barimo (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball Mutokambali Moise yatangaje ko yiteguye gufasha iyi kipe nkuru y’igihugu kwitwara neza ndetse bakaba abagera mu mikino ya kimwe cya kane cy’irangiza mu mikino ya Afrobasket iteganyijwe kubera muri Tunisia kuva ku italiki ya 08 Nzeri kugeza ku ya 16 Nzeri uyu mwaka.

Mu kiganiro uyu mutoza yagiranye n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru yagitangarije ko uyu mwaka bajyanye intego yo kugera aho batari babasha kugera cyane ko avuga ko itsinda barimo ridakomeye cyane.

Yagize ati “Tugiye muri Tunisiya tugiye kugera aho tutabashije kugera mu marushanwa duheruka kwitabira.Intego yacu ni ukugera muri kimwe cya kane bigendanye n’itsinda turimo kugera mu mikino ya kimwe cya kane ntabwo ari intego ihanitse twihaye.Tuzakora ibishoboka byose kandi nizeye ko nidufatanya n’abakinnyi bacu tuzabigeraho.

Ikipe y’u Rwanda imaze kwitabira imikino ya Afrobasket inshuro 5 ariko ntirabasha kurenga amatsinda aho umwanya mwiza iyi kipe yabonye ari uwa 10 mu mikino ya 2009 yabereye muri Libya.

U Rwanda ruri mu itsinda C aho ruri kumwe na Tunisiya izaba iri mu rugo ndetse byitezwe ko izagora u Rwanda hari kandi na Guinea bazaheraho ku itariki ya 08 Nzeri na Cameroon izakina n’u Rwanda ku mukino wa gatatu.

Ikipe y’igihugu yahagurutse mu Rwanda ku wa gatandatu taliki ya 26 Kanama 2017 aho yerekeje muri Tunisia mbere y’icyumweru kugira ngo imikino itangire mu rwego rwo kwitoreza muri iki gihugu no kumenyera ikirere cyaho aho byitezwe ko bagomba gukina imikino ya gicuti.

Iyi kipe iyobowe n’umutoza Moise Mutokambali wungirijwe na Nkusi Aimé Karim,yajyanye abakinnyi 13 barimo : Ruhezamihigo Hamza (Canada), Mugabe Aristide (Patriots), Sagamba Sedar (Patriots), Gasana Kenneth Wilson (Morocco), Hagumintwali Steve (IPRC Kigali), Ndizeye Dieudonné (IPRC Kigali), Nkurunziza Chris Walter (Patriots), Twagirayezu Patrice (USA), Kaje Elie (Patriots), Shyaka Olivier(Espoir BBC), Manzi Dan(USA), Kami Kabange (REG BBC) na Rwabigwi Jean Paul Adonis (USA).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa