skol
fortebet

Mutsinzi Ange na Irambona Eric bongereye amasezerano muri Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018

Sponsored Ad

Ba myugariro b’ikipe ya Rayon Sports barimo Mutsinzi Ange na Irambona Eric bamaze kongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yo guhabwa ibyo basabaga n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanze guha aba bakinnyi iby’umurengera basabaga birimo amafaranga menshi ndetse n’umwanya wo gukina uhoraho,ariko byarangiye babashije kumvikana bongera amasezerno.

Irambona nawe yamaze kongera amasezerano muri Rayon Sports

Amakuru agera ku Umuryango ni uko Irambona Eric yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse no gukina imikino ku rugero rwa 50 ku ijana,ariko umutoza Robertinho akanga ibyerekeye kumwizeza gukina 50% ariyo mpamvu atari yarasinye mbere y’uko shampiyona itangira.

Myugariro Mutsinzi Ange bivugwa ko yasabaga Rayon Sports ko yamuha miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ikamubwira ko bidashoboka ariko ku munsi w’ejo baricaranye baraganira birangira we na Irambona basinye.

Mutsinzi yamaze kongera amasezerano azamugeza mu kwezi kwa mbere kugira ngo azerekeze mu makipe amushaka muri USA no muri Malta. Nta mafaranga ya recruitments yahawe, ahubwo yongerewe umushahara nkuko amakuru atugeraho abyemeza.

Biravugwa ko Irambona Eric we yasinye amasezerano y’imyaka 2 ndetse yijejwe ko agomba gushakirwa umwanya uhagije wo gukina.

Aba bakinnyi bongerewe amasezerano nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe na Mukura VS ibitego 2-1 byose biturutse ku bwugarizi bwari ku rwego rwo hasi cyane ku musore Nyandwi Sadam wari wahengetswe ku ruhande rw’ibumoso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa