skol
fortebet

Mutsinzi Ange yanyomoje ibihuha byamuvuzweho ko yatereranye Rayon Sports

Yanditswe: Sunday 13, Jan 2019

Sponsored Ad

Myugariro Mutsinzi Ange yatangaje ko ibyamuvuzweho ko yatereranye ikipe ya Rayon Sports ndetse yanze gusinya amasezerano mashya ari ibihuha kuko ngo ubuyobozi bwa Rayon Sports butigeze bumwegera ngo bumusabe kuyongera ndetse yagiye muri Kenya babizi.

Sponsored Ad

Mutsinzi Ange wari umaze iminsi muri kenya aho yari yaragiye gushaka ibyangombwa bimwemerera kwerekeza muri Portugal gushakayo ikipe,yabwiye ikinyamakuru Eachamps ko ibyamuvuzweho mu minsi ishize ko yanze gukinira Rayon Sports no kuyongerera amasezerano ari ibihuha.

Yagize ati "Njye ntabwo nirukanywe muri Rayon Sports, byarantunguye byansanze muri Kenya ngo njye nirukanywe muri Rayon Sports kandi narasoje amasezerano yanjye, ntabwo bigeze bamvugisha ku kijyanye na masezerano mashya.

Ntabwo natereranye ikipe kuko n’imyitozo narayikoraga gusa narimfite itike yo kuwa Gatandatu ijya muri Kenya gushaka visa ya Portugal, twashatse uburyo twahinduza itike ariko biranga tubona iyo kuwa Mbere kandi ari bwo twaridufite gahunda(rendez-vous) biba ngombwa ko tudakina uwo mukino, abayobozi narabibamenyesheje ndumva rero ntaratereranye ikipe kuko abayobozi nabamenyesheje."

Ange wasoje amasezerano ye tariki ya 31 Ukuboza 2018 muri Rayon Sports avuga ko atigeze yanga kongerera iyi kipe amasezerano ariko nayo ngo ntiyigeze imwegera ndetse kugeza ubu ntiramwegera.

Mutsinzi yavuze ko nta kipe n’imwe n’imwe yigeze avugana nayo hano mu Rwanda ndetse ko ibyavugwagwa ko ari kuvugana na APR FC ndetse na AS Kigali atari byo.

Mu minsi ishize nibwo visi perezida wa Rayon Sports,Muhirwa Freddy, yabwiye abanyamakuru ko Mutsinzi Ange yanze kongera amasezerano gusa uyu musore waturutse mu ikipe ya AS Muhanga yabikanye avuga ko akunda Rayon Sports ariko itamwegereye ngo baganire yongere amasezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa