skol
fortebet

Biravugwa ko Mutsinzi Ange yamaze kwerekeza muri APR FC yamuhaye akayabo

Yanditswe: Friday 07, Jun 2019

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko myugariro Mutsinzi Ange wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yamaze gusinyira ikipe ya APR FC yamuhaye akayabo ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda,ayisinyira imyaka 2.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru agera ku umuryango abitangaza,Mutsinzi wari umaze iminsi arangije amasezerano y’amezi 6 yari afitiye Rayon Sports, ngo yamaze gusinyira APR FC yemeye kumuha miliyoni 12 FRW yo kumugura ndetse imwemerera umushahara w’ibihumbi 700 FRW ku kwezi.

Mutsinzi wazamukiye mu ikipe ya AS Muhanga,yasinyishijwe na Rayon Sports yamuzamuriye urwego bituma yifuzwa n’amakipe akomeye yo hanze y’u Rwanda gusa abura ibyangombwa.

Iyi nkuru niba impamo,Mutsinzi Ange wari umaze imyaka igera kuri itatu, ariyongera kuri ba myugariro ba APR FC barimo Buregeya Prince,Rusheshangoga Michel na Rugwiro Herve mu ikipe ya APR FC nayo ikomeje kwiyubaka.

Mutsinzi wageze muri Rayon Sports muri 2016,yayifashije kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona y’u Rwanda ndetse no kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.

Uyu musore bivugwa ko yerekeje muri APR FC,agiye nyuma y’aho Rayon Sports isinyishije Iragire Saidi yakuye muri Mukura VS ku munsi w’ejo.



Mutsinzi Ange yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC

Ibitekerezo

  • umwana nage guhaha ntakibazo kbs, yahaye rayon ibyo yarafite byosekandi uri muri rayon barakuereka ukajya gushakishiriza n’ahandi ,gusa azakore cyane atazasubira inyuma nka ba mustapha na xavio. abandi bashya nabo barategerejwe muri rayon ngo bigaragaze nabo bagurwe agatubutse bitez’imbere. abo muri APR basubiy’inyuma nabagira inama yokujya muri rayon bakazamura urwego bakazahava nabo bajya za burayi n’america.

    Amafaranga azayabona umupira ubure bamurke agende pe!

    Ikaze mu kipe nziza izaguha burikimwe cyose ukishima,instinzi ibyishimo kuzamura level yawe yubuzima ikindi kdi ubwo uje muri NYAMUKANDAGIRA utahita winjizwa mukipe yigihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa