Kigali

Mutsinzi Ange yavuze byinshi ku byerekeye kwerekeza mu ikipe ya APR FC

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 June 2019 Yasuwe: 5831

Myugariro Mutsinzi Ange w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko amakuru yiriwe avugwa ku munsi w’ejo taliki ya 07 Kamena 2019 ko yerekeje mu ikipe ya APR FC ari ibihuha byahimbwe n’abantu atazi ndetse ngo ntabwo arigera avugana na APR FC.

Mutsinzi uri muri ba myugariro beza mu Rwanda yaraye atangarije abanyamakuru nyuma y’umukino wa AS Kigali ko amakuru y’uko yamaze gusinyira ikipe ya APR FC ari ibihuha, ndetse ngo byakwirakwijwe ku munsi w’ejo ari muri local bitegura ikipe ya AS Kigali mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro yabatsinzemo igitego 1-0 bakayisezerera ku ma penaliti.

Yagize ati “Icyo nabivugaho ni ibihuha kuko igihe babivugiye nari ndi muri local.Ejo twarangije imyitozo duhita dukomeza muri local,nabyumvise nimugoroba birantungura.Nkeka ko ari ibihuha kuko nta muyobozi n’umwe turavugana.Nta n’umuyobozi wa APR FC turavugana.Njye nshize umutima ku gikombe cy’Amahoro.”

Mutsinzi Ange yavuze ko nubwo yarangije amasezerano, nta muyobozi w’ikipe iyo ariyo yose yaba muri Rayon Sports cyangwa APR FC n’ahandi baravugana ngo ategereje ko igikombe cy’Amahoro kirangira akamenya icyerekezo cye.

Mutsinzi yitwaye neza muri iyi mikino 2 Rayon Sports yasezereyemo AS Kigali nubwo nayo izakomeza nk’iyatsinzwe neza aho yatsinze igitego kimwe rukumbi batsinze mu mukino ubanza ndetse yaraye akuyemo igitego cyari cyabazwe cya Ishimwe Kevin.

Byavuzwe ko Mutsinzi warangije amasezerano y’amezi 6 yari afitiye Rayon Sports, ngo yamaze gusinyira APR FC yemeye kumuha miliyoni 12 FRW yo kumugura ndetse imwemerera umushahara w’ibihumbi 700 FRW ku kwezi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza wa APR FC yabajije ikibazo gitangaje abanyamakuru nyuma yo...

Umutoza mushya wa APR FC,Mohamed Adil yanenze imisifurire yo mu gikombe...
15 September 2019 Yasuwe: 4560 0

Hazard na Courtois bagiriye inama Zidane y’umukinnyi yagura agafasha Real...

Rutahizamu Eden Hazard n’umunyezamu Thibaut Courtois babwiye umutoza wabo...
15 September 2019 Yasuwe: 2846 0

Neymar Jr yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba PSG bamuvugirije...

Rutahizamu Neymar Jr waraye akinnye umukino we wa mbere muri PSG muri uyu...
15 September 2019 Yasuwe: 2936 0

Kidum yiyemeje guhagarika kuririmbira mu Rwanda no mu Burundi kubera...

Umuhanzi Nimbona Jean Pierre yamaze gutangaza ko agiye guhagarika...
15 September 2019 Yasuwe: 3620 0

Umutoza watoje ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi yitabye Imana

Umukambwe ukomoka mu gihugu cy’Ubudage Rudi Gutendorf, uzwiho kuba yaratoje...
15 September 2019 Yasuwe: 2285 0

CAF CC: AS Kigali yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yo gukinira mu...

AS Kigali ntiyabashije kwizigamira impamba yo kuzajyana I Kampala mu mukino...
14 September 2019 Yasuwe: 2388 0