skol
fortebet

Mutuyimana yagiraga uburwayi budasobanutse-Muganga Mugemana

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2017

Sponsored Ad

Umuganga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Dogiteri Mugemana Charles yatangaje ko umunyezamu Mutuyimana Evariste yari asanzwe agira uburwayi budasobanutse kuko rimwe na rimwe iyo yabaga ari kumwe n’abakinnyi bagenzi be, yakundaga kwitura hasi akazana ifuro gusa nka nyuma y’iminota 15 agahita aba muzima. Inkuru y’urupfu rw’uyu munyezamu yasakaye muri iki gitondo aho benshi mu bayobozi,abakinnyi abafana batandukanye batangaje ko bababajwe bikomeye n’urupfu rwe.
Mu kiganiro umuganga wa Rayon Sports (...)

Sponsored Ad

Umuganga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Dogiteri Mugemana Charles yatangaje ko umunyezamu Mutuyimana Evariste yari asanzwe agira uburwayi budasobanutse kuko rimwe na rimwe iyo yabaga ari kumwe n’abakinnyi bagenzi be, yakundaga kwitura hasi akazana ifuro gusa nka nyuma y’iminota 15 agahita aba muzima.

Inkuru y’urupfu rw’uyu munyezamu yasakaye muri iki gitondo aho benshi mu bayobozi,abakinnyi abafana batandukanye batangaje ko bababajwe bikomeye n’urupfu rwe.

Mu kiganiro umuganga wa Rayon Sports amaze kugirana na Radio Rwanda yatangaje ko uyu mugabo yari ameze neza ku munsi w’ejo ndetse byarinze kugera saa tanu z’ijoro ari muzima gusa urupfu rwe rwatunguranye.

Yagize ati “Twabimenye muri iki gitondo ubwo twari tugiye mu myitozo ku mumena nibwo umwe mu bagize umuryango we yaduterefonye ari kuri CHUK atubwira ko byarangiye nanjye nahise nihuta nsanga umurambo we kuri Urgence.Byabaye nijoro kuko ejo yari yakoze imyitozo y’amasaha 2 nta kibazo afite,arataha nta kibazo gusa hari umwana turi kumwe hano baraye mu nzu imwe watubwiye ko nyuma ya saa sita nta kibazo yari afite ndetse kugeza saa tanu z’ijoro aho yagiye yandikirana na bagenzi be ku rubuga rwa Whatsapp abakinnyi ba Rayon Sports bahuriraho.Mu gitondo ubwo uyu mwana yajyaga gukangura uyu Mutuyimana ngo yitegure ajye mu myitozo,yamukozeho ntiyavuga, adahumeka niko guhamagara abantu baturanye basaga byarangiye.”

Uyu muganga yakomeje asobanura uko ubuzima bw’uyu musore bwari bumeze neza cyane ko nka muganga ariwe witaga ku bakinnyi ba Rayon Sports.

Yagize atYajyaga agira ibintu byo guta ubwenge bigahita birangira.Nigeze no kumusaba kujya gukoresha ikizami cya Scanner ngo turebe ko nta kibazo gikomeye afite arabyanga kuko byari bimaze kuba nk’inshuro 2 ariko ntabwo byatindaga .Wajyaga kubona ukabona yituye hasi,azanye ifuro,akavugishwa ndetse agata ubwenge gusa ntabwo byatindaga kuko nka nyuma y’iminota 15 yahitaga akira agakora imyitozo bisanzwe."

Yatangaje ko atari igicuri aho yemeza ko kidafata umuntu uri mu myaka nk’iyo Mutuyimana yari afite aho gifata umuntu ukiri muto aho yemeje ko ari uburwayi bw’amayobera cyane ko Mutuyimana yanze gukoresha ibizamini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa